Umuhanzi The Ben yongeye kugaragaza impano n’ubunararibonye bwe ku rubyiniro mu gitaramo cya mbere cya Summer Country Tour 2026 cyabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze, aho yakiriwe n’imbaga y’abafana bari bamaze igihe bategereje kongera kumubona ataramira hanze ya Kigali. Nyuma y’iminota igera kuri 50 yamaze ku rubyiniro, benshi mu bitabiriye iki gitaramo batangaje ko bishimiye uko yabasusurukije, bavuga ko kuri iyi nshuro yabahaye ibyo bari bamutegerejeho byose. Ibyo byatumye bamwe batangira kuvuga bati: “Genda Igisamagwe, urababariwe.”
Aya magambo yaturutse ku kuba mu gitaramo The New Year Groove cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, hari abafana benshi bagaragaje ko batanyuzwe n’igihe The Ben yamaze ku rubyiniro. Bamwe bavugaga ko ataririmbye indirimbo nyinshi bari bamutegerejeho, abandi bavuga ko igitaramo cyarangiye batarabona ibyishimo bifatika nk’uko babyifuzaga. Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga humvikanye ibitekerezo byinshi by’abakunzi be bavugaga ko “yabasondetse”, ijambo rikunze gukoreshwa iyo umuhanzi atatanze ibyo abafana bari bamwitezeho.
I Musanze ho byabaye ibindi. The Ben yagaragaye afite imbaraga nyinshi ndetse anyura mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo izo hambere n’izo mu bihe bya vuba, ibintu byatumye abafana baririmba na we kuva atangiye kugeza asoje. Nubwo nyuma y’igitaramo yavuze ko hari izindi ndirimbo yifuzaga kuririmba ariko igihe kikamubana gito, abakunzi be bo bagaragaje ko banyuzwe n’imikorere ye ndetse ko yabahaye igitaramo gikwiye izina rye. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bitabiriye iki gitaramo bakomeje kumushimira, bavuga ko yongeye kwibutsa impamvu akomeza kuba umwe mu bahanzi bafite abafana benshi kandi bakomeye mu muziki nyarwanda.

