FIFA igiye guhemba Omar Artan nubwo atazasifura Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nubwo umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Artan atazabona amahirwe yo gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru agezweho aravuga ko FIFA yemeye kutamwambura amafaranga yari kuzahabwa muri iri rushanwa. Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abatari bake bakurikiranaga ikibazo cye, cyane cyane nyuma y’agahinda n’akababaro byagaragaye ubwo yangirwaga kwinjira muri Amerika kandi yari yiteguye guhagararira igihugu cye ku rubyiniro rukomeye rwa ruhago ku Isi. Benshi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko FIFA yashatse kumuha agaciro no kumushimira urugendo rwe rwamugejeje kuri uru rwego.

Omar Artan yari amaze imyaka myinshi yubaka izina rye mu gusifura imikino mpuzamahanga, ndetse yari yaratoranyijwe mu basifuzi bazakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Gusa ku wa 8 Kamena 2026, yageze ku Kibuga cy’Indege cya Miami ahita yangirwa kwinjira muri Amerika, ibintu byahise bisiga inzozi ze zo gusifura iri rushanwa zisenyutse. Nubwo impamvu nyirizina itarasobanurwa ku mugaragaro, benshi bahuje iki kibazo n’amabwiriza mashya y’ingendo yafatiwe bamwe mu baturage b’ibihugu birimo Somalia. Icyo gihe amafoto ye agaragaza amarira n’agahinda yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, akora ku mitima ya benshi ku Isi.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye za ruhago avuga ko FIFA yemeye kumuhemba amafaranga yose yari kuzabona muri iri rushanwa, nubwo atazaba ari mu basifuzi bazakora akazi ku kibuga. Nubwo umubare nyawo w’ayo mafaranga utaratangazwa, biravugwa ko abasifuzi b’Igikombe cy’Isi bashobora kubona amafaranga agera ku bihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika, bitewe n’umubare w’imikino basifuye. Iki cyemezo cyaje gikurikira inkunga n’ubutumwa bwo kumukomeza byatanzwe n’abayobozi ba Somalia, abanyapolitiki ndetse n’abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi. Kuri benshi, nubwo amafaranga atazasimbura inzozi ze zo gusifura Igikombe cy’Isi, ni ubutumwa bukomeye bwerekana ko umurava n’ubunyamwuga bwe byubashywe kandi bitahawe agaciro gake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *