Mutabazi Sabine yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli.

Mutabazi Sabine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akaza no kugera mu bakobwa batanu ba mbere, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli amusaba kuzamubera umugore.

Ibi byabaye ku wa 07 Kamena 2026, mu muhango wabereye imbere y’inshuti n’abavandimwe babo, aho Kevin Shafi Musemakweli yasabye Sabine ko bazabana nk’umugore n’umugabo, undi abyemera n’ibyishimo byinshi.

Sabine na Kevin bari bamaze imyaka myinshi bakundana, ndetse urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana mu ruhame kuva mu mwaka wa 2023. Mu bihe bitandukanye bakunze kugaragaza ko bishimira kubana no gushyigikirana mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *