Mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda hakomeje kugaragara impano nshya z’abana bato bafite ubushobozi budasanzwe. Muri abo harimo abakobwa babiri bazwi nka Sando na Fofo, bamaze igihe bagaragaza impano yabo mu kuririmba indirimbo za Gospel, none bakaba bamuritse indirimbo yabo ya mbere bise “Ninde”.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zifite ubutumwa bukomeye bwo kwizera Imana no kudacika intege mu buzima bw’ibigeragezo. “Ninde” igaruka ku nkuru y’ubuzima bw’abana babiri banyuze mu bihe bikomeye byo kubura ibyo kurya no gusabiriza ku muhanda, ariko bagakomeza kwizera Imana no kuyisenga badacogora.

Mu buryo bwuje amarangamutima n’ubuhanga, Sando na Fofo berekana ko nubwo umuntu ashobora guhura n’ibibazo bikomeye, gukomeza gusenga no kwizera Imana bishobora kumufasha gukomera no kubona igisubizo. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwigisha abantu benshi kudacika intege no gukomeza kwizera no gukora cyane mu rugendo rw’ubuzima.
Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bavuga ko aba bana bafite ejo heza cyane kubera uburyo baririmba neza, amagambo yubaka bakoresha ndetse n’ubutumwa bwiza batanga nubwo bakiri bato.
Indirimbo “Ninde” yamaze kugera ku rubuga rwa YouTube rwa Sando na Fofo, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kuyireba no kuyisangiza abandi bitabagoye . REBA INDIRIMBO “NINDE” HANO:https://youtu.be/qteAVsKVlws?si=O4Mm7Z37qAzHl1aw


