Ahawe Women’s Hub ni umuryango uharanira guteza imbere abagore, binyuze mugusangira ubumenyi n’amahirwe yo gukura no kugera ku ntego zabo. Ni ahantu ho gusangira ibitekerezo, gufashanya no kubaka ejo hazaza heza ,kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 mata 2026, Abanyamuryango ba Ahawe women’s Hub(AWH) basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro, Aho basobanuriwe byinshi kumateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo.
Bayobowe na Shema Gilbert, uyobora abashyitsi (guide) Mu rwibutso, yatangiye abasobanurira imibiri iruhukiye mu rwibutso bafata umunota wo kwibuka ndetse bashyiraho indabo aharuhukiye imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwibutso rwa Nyanza Kicukiro,yaberetse kandi urukuta ruriho amazina y’imibiri iruhukiye mu rwibutso, avuga ko imibiri irenga Ibihumbi ijana na bitanu magana atandatu (iruhukiye mururu rwibutso, asobanura ko kandi harokokeye Abagera mu ijana(100).

Harangiye igikorwa cyo gushyira indabo no kunamira imibiri iharuhukiye, Abagize umuryango Ahawe women’s hub bakomereje kukindi gice Cy’ububusitani bwo kwibuka,Aho Dusangamo ubusitani bwumye,Indabo ,Urumuri,Amasaka,urufunzo,Ishyamba rizaterwamo ibiti birenga 100, by’ubwoko 3 ( Umunyinya,umuvumu,umuko(umurinzi)muribyo hakaba hamaze guterwamo 32, ndetse hagaragaramo stade aho Shema Gilbert yabasobanuriye ko abarokotse bose bamwe barokokeye murufunzo, mumasaka ariyompamvu nabyo bigaragara murwibutso, yasobanuye kandi ko stade, insengero ari hamwe muhatikiriye abatutsi benshi ariyompamvu hagaragara stade murwibutso nkikimeyetso cyo kwibuka.
Ubu busitani, buherereye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho Abatutsi ibihumbi biciwe, mu nzira yose bazamuka bava kuri ETO Kicukiro, aho abasirikare b’Ababiligi bari babatereranye, bakabasigira Interahamwe.


Shema Gilbert, Yasoje abaha ubutumwa nk’urubyiruko ko bagomba kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babicishije Ku mbuga nkoranyambaga bakajya babasubiza ndetse bagaragaza ukuri kwibyabaye kugirango urubyiruko rukomeze rusigasire amateka y’igihugu cyaciyemo. Yabibukije ko urubyiruko rwagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagomba kugira kandi nanone uruhare runini mukubaka igihugu.

Umuyobozi mukuru wa ahawe Women’s Hub Madame Aimee Anne Musabwe yatanze ubutumwa ku Rubyiruko arukangurira kwiga amateka yaranze igihugu no kutigira ntibindeba, cyane cyane bitabira ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ndetse banasura inzibutso kuko arizo zibumbatiye ayo mateka, yasabye kwirinda kandi gufata no gutanga amakuru yibihuha ku mateka y’igihugu cyacu,bakagira uruhare runini mubyubaka igihugu aho kugisenya. TWIBUKE TWIYUBAKA.


