Ku wa Kane, tariki ya 26.02.2026, ijoro ryaryoheye abitabiriye igitaramo cya GEN Z COMEDY SHOW (Iseka Rusange) kibera muri CAMP KIGALI.Ni igitaramo cyahuje urwenya n’umuziki, maze amata abyara amavuta, kirangwa n’akanyamuneza kenshi katewe n’uko abitabiriye babonye abahanzi bari bakumbuye.

Saa moya z’ijoro (7:00 PM) zuzuye, ihema risanzwe riberamo iki gitaramo ryari rimaze kuzura, ndetse n’abantu bakomeje kwinjira ari benshi. Nubwo hari abahagaze kubera ubwinshi bw’abitabiriye, ntibyababujije kuryoherwa n’ibyo bari bateguriwe.Abanyarwenya basusurukije abari aho barimo: Joshua Kamirindi, Dr Nsabi (Nsabimana Eric), Bijiyobija Geregwari, Sent Zuby Comedy, Muhinde, Rumi na Lucky Baby, Kadudu Kaduhire
Wanahiriwe cyane muri iki gitaramo kuko yishimiwe n’abenshi.Nyuma y’abanyarwenya, ibyishimo by’abari mu ihema byari bikomeje kuzamuka ariko bitaragera ku rwego rwo hejuru kugeza ubwo Fally Merc yakiraga ku rubyiniro umuhanzi Christopher Muneza. Abari bamutegereje bakoma amashyi n’ayombi
Christopher Muneza ntiyatinze ku rubyiniro kuko mu gihe kitageze ku minota 15 yari asoje. Mu byo yaganirije abari aho, yavuze ko yaguze imodoka akiri muto, anashimangira ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari ryo ryamufunguriye inzira y’umuziki

Nyuma yo kuririmba, yahise asohoka, ibintu byatumye bamwe mu bari bitabiriye GEN Z COMEDY SHOW batanyurwa. Byongeye, Christopher wari utegerejwe n’itangazamakuru hanze ngo aganire n’abanyamakuru, ntiyabashije kubaha n’umunota umwe. Mu ijambo yavuze yinjira mu modoka, yumvikanye avuga ko yihuta agiye mu kindi gitaramo
Ibi bamwe mu banyamakuru ntibabyakiriye neza, kuko byafashwe nko kubihenuraho cyangwa kwiyemera, cyane ko no mu kiganiro yari yagiranye na Fally Merc yari yavuze ko asigaye “yiyumva.”Nyuma hakiriwe undi muhanzi wari utegerejwe na benshi, Kitoko Bibarwa. Azamuka ku rubyiniro, mu ihema bihindura isura, bigaragara ko yari ategerejwe cyane
Nk’uko byagenze kuri Christopher, na Kitoko ntiyahamaze umwanya munini kuko mu minota iri hagati ya 15 na 20 yari asoje.Mu byo yaganirije abari aho, yavuze ku itandukaniro hagati y’urubyiruko rwo hambere n’urw’ubu. Yagaragaje ko urubyiruko rw’ubu rudafite umuco n’imyambarire ikwiye nk’uko byari bimeze kera, aho urubyiruko rwacyera rwubahaga igihe kandi rukagira indangagaciro zikomeye

Abajijwe inama yatanga ku bantu bahora bagirwa inama, yasubije ko akenshi kugirwa inama bidahindura byinshi, ahubwo umuntu agomba gukurikira icyo akunda.Benshi bamusabye kubaririmbira indirimbo ze, ariko yababereye ibamba aririmba ijambo rimwe kuri buri ndirimbo bamusabaga. Ibyo byasize bamwe mu bitabiriye igitaramo bumva batanyuzwe kubera urukumbuzi
Kitoko yasohotse ku rubyiniro, aganiriza itangazamakuru mu gihe cy’iminota itandatu. Mu bibazo yabajijwe, umunyamakuru Mr Muhanzi yamubajije igihe ateganya gukora igitaramo cye bwite, asubiza ko abitecyerezaho ariko igihe kitaragera ngo abishyire mu bikorwa.Umunyamakuru Janvier wa Inyarwanda.com yamubajije niba afite umukunzi cyangwa ateganya ubukwe.
Kitoko Adaciye Kuruhande yasubije ko yifuza iherezo ryiza, kandi ko mu bigize iryo herezo harimo kubaka umuryango. Yavuze ko atekereza gukora ubukwe, kandi amahirwe menshi bukazabera mu Rwanda.Iki gitaramo cyasojwe n’Itorero Indashyikirwa, kigera saa tanu n’igice z’ijoro (11:30 PM). Mu bari bitabiriye harimo Manager w’Ibihe Byose Alex Muyoboke, MC Liliose umaze kubaka izina rikomeye kuri TikTok, DJ Flixx, Nyambo n’abandi batandukanye.

