Gicumbi FC yihagazeho itsinda Marine FC mu mukino wari ukomeye cyane

Mu mukino w’umunsi wa12 wa shampiyona wabereye kigali pele stadium ku isaha ya saa 15:00, ikipe ya Gicumbi FC yitwaye neza itsinda Marine FC igitego 1-0, mu mukino waranzwe n’ishyaka, guhangana gukomeye n’ubunyamwuga ku mpande zombi. Abafana bari bitabiriye uyu mukino babonye umukino uryoheye ijisho, urimo amahirwe menshi ariko ugasozwa n’intsinzi y’abakiriye umukino.

Ku munota wa 22, Marine FC yabonye amahirwe akomeye nyuma yo guhabwa penaliti, ibintu byari gutuma ihita ifungura amazamu. Kapiteni wa Marine FC, Usabimana Olivier, ni we wayiteye, ariko umunyezamu wa Gicumbi FC, Ahishakiye Herithier, yigaragaje nk’intwari maze ayikuramo mu buryo bushimishije. Uwo mwanya wabaye ingenzi cyane kuko wazamuye icyizere cya Gicumbi FC.

Nyuma yo gukuramo iyo penaliti, Gicumbi FC yakomeje gukina ituje ariko ishaka igitego, mu gihe Marine FC nayo yageragezaga kwihorera ikoresheje imipira miremire n’imipira yihuse. Igice cya mbere cyari kigiye kurangira amakipe anganya ubusa ku busa, ariko ku munota wa 45+1, Rurihoshi Dieu Merci yatsinze igitego cyiza cyahesheje Gicumbi FC kuyobora umukino. Iki gitego cyatewe n’ubufatanye bwiza bw’abakinnyi bo hagati, gishimisha cyane abafana bari kuri sitade.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’igerageza rya Marine FC ryo gushaka igitego cyo kwishyura, ariko ubusatirizi bwayo bwananiwe gutsinda kubera ubwugarizi bukomeye bwa Gicumbi FC n’umunyezamu wakomeje kwitwara neza. Umukino warangiye Gicumbi FC itsinze Marine FC igitego 1-0, ibona amanota atatu y’ingenzi, ikomeza kwerekana ko ari ikipe igomba kwitonderwa muri iyi shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *