Abakeba barahinda umushyitsi! MURERA yazanye Umunya-Misiri na Rutahizamu w’Umunya-Uganda

Ikipe ya Rayon Sports (MURERA) yiteguye kwinjira mu mwaka w’imikino iri gutanga ubutumwa bukomeye ku bahanganye na yo, aho bigaragara ko uyu mwaka ushobora kuba mahwi ukanaba mubi ku makipe menshi bizahura. Nyuma yo gukomeza kwiyubaka ku rwego rw’ubuyobozi n’abakinnyi, MURERA noneho yatangiye no gutunganya neza urwego rw’ubutoza, ibintu byakunze kuyigora mu bihe byashize.

Amakuru yizewe yemeza ko umunya-Misiri yashyizwe mumyitozo mu nzove kukibuga cy’imyitozo cya rayon sports, mu rwego rwo kureba niba ashobora kongerera imbaraga iyi kipe mu kibuga hagati no mu busatirizi. Uyu mukinnyi arimo kugeragezwa mu myitozo ya buri munsi, aho abatoza bari kwitondera imikinire ye, imbaraga, ubuhanga ku mupira n’ubushobozi bwo guhuza n’abandi bakinnyi basanzwe muri MURERA. Abasesenguzi ba ruhago bavuga ko iyi ari intambwe nziza, kuko MURERA ikeneye amaraso mashya azafasha ikipe guhangana mu mikino yo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, rutahizamu w’Umunya-Uganda yamaze gutangira akazi ku mugaragaro, ibintu byashimishije cyane abafana ba Rayon Sports. Uyu musatirizi azwiho umuvuduko, gukina ashaka igitego no gukoresha cyane ba myugariro amakosa. Mu myitozo ya mbere yakoze, byagaragaye ko afite inyota yo gutsinda no kwigaragaza, bigaha icyizere ko ashobora kuba umwe mu nkingi za mwamba mu busatirizi bwa MURERA muri uyu mwaka.

Abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza icyizere n’akanyamuneza, bavuga ko “Abazungu na MURERA uyu mwaka ari mahwi”, bashingiye ku buryo ikipe iri kwiyubaka neza kandi igashyira imbere ubunyamwuga. Niba izi mpinduka zikomeje gushyirwa mu bikorwa neza, nta gushidikanya ko MURERA ishobora kuzaba imwe mu makipe akomeye cyane, iteye ubwoba abo izahura na bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *