RPL na Prostar Sports mu masezerano y’imyaka 3

Rwanda Premier League yatangaje ko yinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Prostar Sports International, bugamije kugeza ku Rwanda imipira yemewe n’uruhare mpuzamahanga izajya ikoreshwa mu mikino yose ya shampiyona guhera mu 2026. Ni ubufatanye bwitezweho kuzamura urwego rw’umukino w’amaguru no kunoza uburyo amarushanwa ategurwa.

Iri tangazo ryasohotse ku wa 9 Ukuboza 2025, rivuga ko Prostar Sports International izajya yohereza imipira iremewe ku rwego mpuzamahanga, ikoreshwa mu marushanwa akomeye ku isi kandi ihuzwa n’urwego rwa FIFA. Iyo mipira izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, izana n’amahirwe mashya yo gutuma abakinyi babona ubunararibonye bujyanye n’iyindi mikino ikomeye ku isi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko aya masezerano ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ruhago mu Rwanda. Yagize ati: “Gukorana na Prostar Sports International bizadufasha kuzamura ndetse no kugira shampiyona ifite umupira wuzuye ubuziranenge kurwego rwo hejuru ndetse kandi wemewe mu ruhando mpuzamahanga.” Yongeyeho kouyu mufatanyabikorwa azafasha mu isura nshya ya siporo y’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Prostar Sports International, Umuyobozi Mukuru Paul Maduakor yashimye icyizere bagiriwe n’u Rwanda, avuga ko imipira bazatanga izafasha kuzamura ireme ry’imikino no korohereza amakipe guhatana mu cyiciro cyo hejuru. “Twishimiye guteza imbere urwego rw’imikino ndetse na shampiona mu Rwanda, kandi intego yacu ni ugutanga ibikoresho bifite ireme rihanitse.”

ubu bufatanye bushimangira icyerekezo cy’impande zombi mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru, no gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda na afurika Muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *