Ibitego ni Impano Twabihereye —Umutoza wa Etincelles Asobanura Impamvu APR FC yabatsinze

Umukino wahuje APR FC na Etincelles FC wasize byinshi bivugwa, ariko cyane cyane amagambo y’umutoza wa Etincelles, wasobanuye mu buryo butunguranye ko ibitego ikipe ye yatsinzwe ‘ari kado’, mu gihe we ari mu rugendo rwo kubaka ikipe nshya ishingiye ku rubyiruko. Ni imvugo yerekanye icyerekezo cye, ariko nanone ishimangira intera ikiri hagati y’aya makipe yombi mu mikorere n’ubushobozi.

APR FC, yagaragaje imbaraga n’ubuhanga bwayo busanzwe, yatsinze Etincelles ibitego 2-1 mu mukino wari ukomeye ariko uyobowe neza na Mamadou Sy, wahise anatoranywa nk’umukinnyi wahize abandi mumukino(Man of the Match). Mamadou Sy ni we wafunguye amazamu, atanga icyizere mu gice cya mbere, mbere y’uko Djibril yiyongera ku rutonde rw’abatsinze, ashimangira ko APR iri mu bihe byiza kandi ifite abakinnyi bafite ubushobozi bwo guhindura isura y’umukino.

Ku ruhande rwa Etincelles, nubwo yatsinzwe, ntiyabuze gukoramo. Gédéon Ndonga ni we washyize mu izamu igitego cy’ishyaka cyatumye ikipe ye igaruka mu mukino, anereka abakunzi ba Etincelles ko ubuhanga n’imbaraga byo kurwanira ikirere cya kigali . Nyamara nubwo bagaragaje ubushake, APR yakomezaga kugaragaza ko ifite uburyo bwagutse bwo kubaka umukino no kuwutsinda nkikipe ifite ubunararibone.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Etincelles yatangaje ko ibitego batsinzwe “ari nk’impano APR yahawe” kubera amakosa yoroheje, ariko yongeraho ko icyerekezo cye atari ugukuraho APR cyangwa indi kipe nini, ahubwo ari ugutoza no kuzamura abana bazavamo inkingi za mwamba mu gihe kiri imbere.

Ibi byatumye benshi bibaza niba Etincelles iri mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza cyangwa niba ikeneye kongera imbaraga vuba. Gusa amagambo ye agaragaza umutoza wiyemeje gutanga igihe ku rubyiruko, nubwo bitavuze ko atsindwa buri gihe cyane ko uyu ari umukino wa 1 yatsinzwe indi yose yayinganyije.

APR FC yo, yatsinze ikoresheje ubunyamwuga n’ubuhanga, ku munsi wigaragazamo neza Mamadou Sy, wahesheje ikipe ye amanota atatu y’ingenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *