BUGESERA YANGIYE RWANDA PREMIER LEGUE GUKINA IMIKINO ITARI KUNGENGABIHE

Ikipe ya Bugesera FC yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yandikiye ubuyobozi bwa RPL ibamenyesha ko ititeguye gukina umukino itari yateguriwe mu igenamigambi ryayo ry’amarushanwa, isaba ko uwo mukino wimurirwa igihe giteganyijwe n’ingengabihe ya shampiyona.

Ibaruwa yasinywe n’Umuyobozi wa Bugesera FC, Rutayisire M. Jackson, yo ku wa 4 Ugushyingo 2025, igaragaza impamvu z’iki cyemezo, ivuga ko kuba ikipe itahawe igihe gihagije cyo gutegura uwo mukino byayishyira mu bibazo ku rwego rw’imikinire n’imyiteguro rusange.

Mu ibaruwa, Bugesera FC ivuga ko ititeguye gukina uno mukino kuko utatangajwe mu buryo bwa gahunda busanzwe kandi ko ntacyatumye itamenyeshwa hakiri kare nkuko bisanzwe mu ingengabihe y’amarushanwa. Iyi kipe, ifite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abakinnyi ndetse n’imyitwarire muri rusange, ivuga ko gukina umukino “uteguye nabi” bishobora gutera ingaruka mbi ku musaruro wayo.

Ikomeza ivuga ko yizeye ko impamvu zatanzwe zifatika, bityo isaba ko umukino uteganyijwe uzahuza Bugesera FC na Kiyovu Sports ku Cyumweru ariwo izakina, kuko ariwo wanditse mu ngengabihe yemewe na RPL naho uwari kubahuza na Al Hilal SC.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwasoje busaba RPL kumva ubusabe bwabo ndetse no kwihanganira iki cyemezo bugesera yafashe no kububahiriza mu nyungu z’umukino w’umupira w’amaguru mu gihugu.Ibaruwa yahise imenyeshwa FERWAFA, nk’urwego rukuru ruyoboye umupira w’amaguru mu Rwanda, kugira ngo ihabwe ishingiro ndetse bayigeho

Kugeza ubu, RPL iracyategerejwe kugira icyo isubiza ku cyifuzo cya Bugesera FC. Mu gihe cyose ibisubizo bitaratangwa, abasesenguzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza ku ngaruka zishobora gusenya gahunda isanzwe yo gutegura imikino no ku buryo shampiyona ishobora kubitoroherwa mu gihe amakipe menshi yatangira gutanga ibindi byifuzo nk’ibi.

Ibi bibaye mu gihe amakipe arimo gukina akaba ageze kumunsi wa 6 wa shampiona bari bagiye gukina uwa 7 , bikaba bisaba ubuyobozi gukomera ku ngengabihe mu rwego rwo kurinda ihungabana rya shampiyona.

Kugeza ubu RPL Ntacyo iratangaza Turakomeza kubakurikiranira uko ubuyobozi bwa RPL na FERWAFA bazabivugaho nihagira icyo batangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *