Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo, yiteguye guhangana na Bafana Bafana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamaze kugera muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina umukino ukomeye n’ikipe y’Igihugu y’aho, Bafana Bafana, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 (#WCQ2026) aha ni nyuma yuko amavubi yari amaze umunsi umwe akinnye atsindiwe iwabo kumunsi wejo hashize taliki ya 10/10/2025 nikipe yigihugu ya Benin.

Urugendo rw’Amavubi rwagenze neza, ndetse bakiri ku butaka bwa Afurika y’Epfo, abakinnyi n’abatoza bagaragaje akanyamuneza n’ubutwari bwo gukomeza guharanira intsinzi. Ni urugendo rufite intego yo gukomeza ku isonga mu itsinda, nyuma y’imikino myiza ikipe yagiye ikina mu bihe bishize.

Amavubi bayoboye n’umutoza Carlos Alós Ferrer, afite icyizere ko ikipe izitwara neza imbere y’abafana bafana ya Afurika y’Epfo. Yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi biteguye guhangana n’ikipe izwiho ubukaka n’ubunararibonye.

Ubutumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga bw’Amavubi bugira buti: “Sanibonani, Bafana Bafana! Ninjani namuhla?” – bivuze ngo “Muraho Bafana Bafana! Mumeze mute uyu munsi?” – busa nk’ubutambiro bw’intambara bwuje icyizere n’ubuvandimwe.

Umukino uzahuza Amavubi na Bafana Bafana uteganyijwe kubera kuri Stade y’i Johannesburg, ukaba umwe mu mikino ifite agaciro gakomeye mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Abanyarwanda benshi bari muri Afurika y’Epfo barahamagarirwa kuza gushyigikira ikipe yabo y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *