Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za America yatoye umwanzuro usaba Prezida Felix Tshisekedi kutarenza manda yemerewe ku mwanya wa perezida.
Mu myanzuro yabagize inteko ya America bateganya ko ishobora gufasha Leta ya DRC kugarura amahoro n’ubwiyunge byabanye Congo,abagize inteko ya America basabye leta ya DRC guhana abantu bose banyereza imitungo batibagiwe nabarya ruswa,kuko ibi bituma iterambere ryishoramari ridindira,ndetse bigahungabanya amahoro n’umutekano byabaturage.
Bakomeje bagira bati;Duhamagariye leta ya CONGO kurwanya ruswa yiganje mu miyoborere kuko bidindiza iterambere rya rubanda,ikindi nukubahiriza manda ziteganywa n’inteko nshinga za DRC ku mwanya wa perezida.
Bashimangiye ko ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro ikorera mubice bitandukanye bya DRC bugomba GUHAGARARA ndetse abakorera mwiyo mitwe bakoze ibyaha bagahanwa mumitwe yatunzwe agatoki mu gukora ibyaha birimo no kwambura ubuzima abantu harimo ADF na FDLR.
Inteko ishinga amategeko yashyigikiye ibiganiro bihuza abanye Congo bitegurwa na Kiriziya Gatolika hiyongeyeho na Angilikani bemeza ko nabyo bishobora kuzana amahoro muri DRC.


Iyi nkuru yizewe 98%