Ubu ndi guhumeka umwuka w’iNyarugenge”Burikantu yafunguwe”

Akanyamuneza nikose kubakunzi n’inshuti abavandimwe ba Mwitende Abdl uzwi nka Burikantu nyuma yuko yari amaze iminsi 4 afunzwe, uyu musore yari akurikiranweho gufungirana abakobwa munzu bari bamusuye ngo abafashe Uko batangira gukora ibiganiro bya Social media.

Uyu munsi kuwa 25 Nyakanga nibwo Burikantu yafunguwe kuko umukobwa wari wamureze yanditse avuga ko ibyabaye nta kibazo abifiteho.

Muri iki gitondo Burikantu na Buringuni na Mugenzi wabo Uwase shallon uzwi nka Jacky kuri social media basangije ababakurikira Amashusho agaragaza ibyishimo n’amarangamutima ko mugenzi wabo agarutse mu rugo.

Umukinnyi wa Flime uzwi nka Bamenya yari yaraye asangije abamukurikira amashusho avuga ko bari bufungure burikantu mu masaha 24 ari imbere none muriki gitonto bikaba bibaye impamo.

3 thoughts on “Ubu ndi guhumeka umwuka w’iNyarugenge”Burikantu yafunguwe”

  1. Umuhungu dukunda nagaruke mugihugu ubundi umugabomba aseka imbohe nari narababaye bitewe namagombo gasuku yamuvuzeho nanubu birambabaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *