Umuhanzikazi Winnie Nwangi wo muri Uganda umaze kubaka izina mu muziki muri Africa cyane cyane muri Uganda yakubise urushyi umufana mugitaramo cyabereye i Ntungamo.
Abantu bennshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga uyu muhanzi kubwo gukubita umufana bavuga ko yitwaye nabi,nubwo uyu muhanzi akomeje kwihagararaho ko ari mukuri,kandi ibi si ubwa mbere bibaye kuko nigihe aheruka gukora igitaramo mukabari kamwe ko mu mujyi wa Kampala yashatse gukubita umwe mubafana arko baza kubihoshya.
Winnie Nwangi yakomeje avuga ko aticuza ibyo yakoze ndetse yemera ko yakubise urushyi umufana we arko agahakana ko yamukubise n’umugeri nkuko benshi babitangaje,ndetse ko amashusho abantu bakwirakwije amashusho bayakase bakavanamo ibyingenzi bigaragaza imva n’imvano yuko byatangiye kugira ngo akubite uyu mufana we.
Yagize ati ibyo nakoze ndi mukuri ndetse hari icyabiteye kugira ngo mkubite uriya muntu yambuzaga gukora akazi kanzanye arambangamira bikomeye mbitamo kumukubita murwego rwo kugira ngo nkomeze akazi,ndetse abazajya bambangamira wongeyeho no kunyandagaza nzajya mbakubita.

Uyu muhanzi nubwo akunze kwitara nabi rimwe na rimwe arko iyo bigeze mu gususurutsa abakunzi be yishimirwa na benshi cya cyane urubyiruko.
Winnie Nwangi akoresha imbaraga nyishi haba mu mibyinire ye ndetse akaba ari mu byamamarekazi byo muri Uganda bikurura igitsina gabo.

Akunze kurangwa n’udushya iyo ageze ku rubyiniro
iyi nkuru yizewe98%