U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya 46 ya Francophonie igiye kwibanda ku ruhare rw’abagore nyuma y’imyaka 30 ya Beijing

U Rwanda Vubaha Rurakira inama ya 46 izahuriza hamwe Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), izwi nka #CMF46, muri Kigali kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2025.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 nyuma ya Beijing; uruhare rw’abagore nabakobwa muri Francophonie”, aho izibanda ku gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Beijing rigeze, cyane cyane mu kuzamura imibare no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu bihugu bikoresha Igifaransa mubihugu byabo .

Hiteguye ko iyi nama izahuriza hamwe abaminisitiri n’intumwa ziturutse mu bihugu biyingayinga 90 bigize uyu muryango, bagizwe n’abakuru b’imiryango, impuguke mu by’uburinganire, n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake bukomeye mu guteza imbere uburinganire n’iterambere ry’umugore, bityo iyi nama ikazaba n’urubuga rwo gusangiza ibindi ibihugu ubunararibonye bw’u Rwanda n’intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera muri uru rwego.

Biteganyijwe ko kandi iyi nama izatangiza ibiganiro byaguye bitegura Umunsi mukuru Mpuzamahanga wa Francophonie w’umwaka wa 2026, ndetse ikanemeza imyanzuro izashyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango wa Francophonie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *