REMA yahagaritse by’agateganyo uruganda rwa SteelRwa Industries Ltd
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyafunze by’agateganyo uruganda rwa SteelRwa Industries Ltd, ruherereye mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije. Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe igenzura agaragaza ko uru ruganda rwagaragaweho kudakurikiza amabwiriza ajyanye no gusohora imyanda iteje ingaruka ndetse n’imyotsi, birimo umwuka n’amazi nindi myanda ituruka muruganda bisohorwa nurwo…

