REMA yakusanyije toni ziyingayinga toni 6 z’ibinyabutabire bishaje mu mashuri yo mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko kugezahagati mukwezi kwa Nyakanga 2025 cyamaze kuvana mu mashuri y’u Rwanda ibinyabutabire bitagikoreshwa biyinga yinga toni 6 byari bibitswe muri laboratwari 109, bikaba byari mu byashyiraga mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri n’abakozi b’ayo mashuri aho bamwe bendaga no kuhaburira ubuzima ariko imana igakinga ukuboko gusa bikaba byose byarakusanyijwe…

