Mu myaka 12 Abari hanze y’ubukungu bagabanutseho hafi 35%
Mu gihe cy’imyaka 12 ishize abari bafite uruhare mu bikorwa by’ihangwa ry’ubukungu bari bake cyane, imibare mishya y’ibarura ry’abaturage n’imiturire yerekanye intambwe idasanzwe igihugu cyateye mu guhindura ishusho y’ubukungu. Mu 2012, byagaragazwaga ko abaturage 68% bari hanze y’ubukungu buva mu musaruro (money economy), mu gihe 32% gusa aribo bari binjiye mu bikorwa bifatika byinjiza amafaranga….

