Gicumbi: Abana batatu bo mu muryango umwe bapfiriye mu iturika rya gerenade i Cyumba
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu, habaye inkuru ibabaje mu Murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, aho abana batatu bo mu muryango umwe bapfiriye mu iturika rya gerenade. Aya makuru yemejwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, watangaje ko iryo turika ryabereye mu gace…
