Umuzamu n’abanyerondo batawe muri yombi nyuma y’iyibwa ry’ibendera i Gishyita
Mu karere ka Karongi, mu Murenge wa Gishyita, haravugwa inkuru idasanzwe y’ubujura bwibasiye ibendera ry’Igihugu ryari rizamuwe ku biro by’Akagari ka Buhoro. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere avuga ko iryo bendera ryibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, ubwo umuzamu n’abanyerondo babiri bararaga ku biro by’Akagari bari basinziriye. Abo bagabo batatu bahise batabwa muri yombi na…

