Perezida Kagame yageze i Riyadh, agirana ibiganiro na Prince Mohammed bin Salman mbere y’inama ya Future Investment Initiative
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Riyadh muri Arabia Saudite aho yatangiriye uruzinduko rwe rw’akazi agirana ibiganiro byihariye na Nyiricyubahiro, Igikomangoma Mohammed bin Salman, Umuyobozi Mukuru w’Igihugu cya Arabia Saudite. Uru ruzinduko ruje mbere y’itangizwa ku mugaragaro ry’Inama mpuzamahanga y’ishoramari izwi nka Future Investment Initiative (FII), igeze ku nshuro ya…

