Amahugurwa y’Abatoza b’Abakomanda b’Amatsinda y’Ingabo mu bikorwa byo Kubungabunga Amahoro yatangiye i Musanze
Amahugurwa yiswe “Battle Group Commanders’ Training of Trainers in Peace Support Operations” yatangiye kuri uyu wa Mbere muri Rwanda Peace Academy iherereye mu Karere ka Musanze. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy, Eastern African Standby Force (EASF) Secretariat hamwe na African Peace and Security Architecture (APSA), kandi azamara igihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye…

