Amavubi mu mwiherero udasanzwe muri hoteli nshya ya FERWAFA — ni iki gikurikira?

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bakina imbere mu gihugu, bamaze kugera mu mwiherero uri kubera muri hoteli nshya ya FERWAFA, aho bagiye kwitegura imikino iteganyijwe mu minsi iri imbere. Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ukazasozwa ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025. Ni umwiherero wateguwe na Ishyirahamwe…

Soma inkuru yose

Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo, yiteguye guhangana na Bafana Bafana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamaze kugera muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina umukino ukomeye n’ikipe y’Igihugu y’aho, Bafana Bafana, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 (#WCQ2026) aha ni nyuma yuko amavubi yari amaze umunsi umwe akinnye atsindiwe iwabo kumunsi wejo hashize taliki ya 10/10/2025 nikipe yigihugu ya Benin. Urugendo rw’Amavubi rwagenze…

Soma inkuru yose

Ibikoresho bya FERWAFA munzu ya Camarade

Mugihe ubushinjacyaha bukomeje gukusanya ibimenyetso urugo rwa Camarade rwasanzwemo imyenda y’ikipe y’igihugu Amavubi hakibazwa icyo iyo myenda imara murugorwe yakabaye yaratanzwe kubakinnyi si imyenda gusa ahubwo hari nibindi bikoresho by’ikigo byakabaye bitari murugorwe. Urukiko rukuru rukomeje kandi kuburanisha urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, Uyu Camarade kandi yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru…

Soma inkuru yose

Amavubi U-20 y’Abakobwa yahamagawe kwitegura Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 bagize Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 (Amavubi U-20), bazakina na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa kizaba mu 2026. Umutoza mukuru André Cassa Mbungo ni we uyoboye uru rugendo, aho yahamagaye abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye…

Soma inkuru yose