Impunzi z’Abarundi muri Tanzania Zihangayikishijwe no Gusubizwa Iwabo ku Gahato
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi za Nduta na Nyarugusu muri Tanzania zigaragaza impungenge ko zishobora gusubizwa iwabo ku gahato, mu gihe bamwe muri zo bavuga ko aho zasize mu Burundi hakiri ibibazo by’umutekano n’imibereho. Izi mpungenge zigaragarira cyane mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa n’ubuyobozi bw’inkambi, aho amashuri abana bigagamo yafunzwe, kimwe n’insengero bajyaga gusengeramo. Abaturage…

