Saint Paul: Abagenerwa bikorwa ba VIBE Project bashishikarijwe gukora no kwizigama nk’inzira nyayo yo kugera ku bukire

Kigali, tariki ya 15 Ukwakira 2025 — Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu cyumba cya 20 cy’ikigo cya Saint Paul, habereye amahugurwa yateguwe n’umushinga Value Added Initiative to Boost Employment (VIBE Project) umushinga ukorera muri PRO-FEMMES TWESE HAMWE,Aya mahugurwa agamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere.

Amahugurwa yatangijwe na UMULISA Angélique, yasobanuriye abitabiriye ko inzira nyayo yo kugera ku bukire iboneka mu buryo butatu — kuba umuntu abyazwe umurage, gushakana n’ufite amafaranga, cyangwa gukora. Yagaragaje ko uburyo bwa gatatu aribwo bushoboka kandi burambye, kuko bushingiye ku gukora no kwizigama.

UMULISA yashishikarije abitabiriye amahugurwa kugira umuco wo kubika no gukorana n’ibigo by’imari, kugira ngo ibyo bizigamiwe bibafashe mu bikorwa by’iterambere rirambye.

Mu gusoza amahugurwa, hatanzwe umwanya wo gusangiza abandi ubunararibonye, aho umwe mu banyamuryango witwa Kamondo yagaragaje urugendo rwe rw’iterambere. Yavuze ko nyuma yo gusoza amashuri, yakoze muri kompanyi y’Abanyakenya, aza kwiyemeza gukora akazi koroheje ko mu rugo kugira ngo azigame. Nyuma y’igihe gito, ibyo yazigamye yabibyaje umusaruro atangiza ubucuruzi bwe bwibanze ku gucuruza ibiribwa (alimentation), nyuma aza kujya kwiga gukora amasabune muri Uganda. Ubu, Kamondo asigaye akora isabune mu buryo bwa kinyamwuga afite uruganda rwitwa BINTY SKINCARE Ltd , akaba ari urugero rwiza rw’ukuntu umuco wo kwizigama no gukora ushobora kubyara iterambere.

Amahugurwa ya VIBE Project akomeje kuba urubuga rwo gufasha urubyiruko n’abagore kumenya uburyo bwo kwiteza imbere binyuze mu guhanga imirimo no gukoresha neza amahirwe y’ubukungu ahari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *