RURA yazamuye ingano y’amashanyarazi acibwa make mu ngo: Ese ni intambwe nshya mu kugera kuri ‘Electricity for All’?

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ruvuguruye ibiciro by’amashanyarazi mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda yo kugeza umuriro kuri bose no korohereza ingo ku rwego rw’ibanze.

Muri iri vugurura, icyiciro cya mbere cy’ingo cyari gisanzwe gifite uburenganzira bwo gukoresha kilowate 15 ku giciro gito, cyongerewe kigera kuri kilowate 20, aho zizajya zishyurwa amafaranga 86 Frw kuri kilowate imwe. Izi ngamba zigamije gufasha cyane imiryango ifite ubushobozi buke, kugira ngo ibashe kubona umuriro uhagije wo ku rwego rwo mu rugo ku giciro cyoroheje.

Uretse ingo, ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage birimo amashuri, amavuriro n’ibitaro, nabyo byashyiriweho igiciro cyihariye, cyorohereza imikorere yabyo no kurushaho kubaka ubushobozi bwo gutanga serivisi zinoze. Ni politiki ifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushyigikira uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

RURA isobanura ko iri vugurura rigamije kubaka uburyo burambye bwo gukoresha amashanyarazi, aho buri rwego rugenerwa igiciro gikwiriye hakurikijwe ubushobozi n’inshingano bifite mu iterambere rusange ry’igihugu.

Abasesenguzi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bavuga ko iyi politiki izafasha mu kongera umubare w’abaturage babasha kubona umuriro, bikaba intambwe igaragara mu rugendo rw’u Rwanda rwo kugera ku ntego ya “Electricity for All” mu gihe kiri imbere.

Ese iri vugurura rizahindura byinshi mu mibereho y’ingo n’ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage, cyangwa rizaba intangiriro y’impinduka zigaragara mu ngufu z’amashanyarazi mu gihugu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *