RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana amuhaye ibiceri 200f

Mukarere ka Rusizi umugabo wimyaka 56 yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana wimyaka 12 amuhaye amafaranga 200frw akamusigaramo ijana kuko yari yamwemereye 300.

Uyu mwana ageze iwabo ababyeyi be bamubajije aho yakuye ayo mafaranga avuga ko aruwo mugabo wayamuhaye akamusambanya ndetse ko azamuha irindi jana,uyu mwana yasambanyijwe nuyu mugabo ubwo yarimo gukina nabandi bana muri uru rugo rwukecyekwa, ubwo uyu mugabo yabwiye abandi bana bose ngo bajye kuzana amazi ku mugezi maze agasaba uyu mwana ko we asigara aribwo yamusambanyije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Kamali Kimonyo yemeje ko aya makuru ko ari ukuri ndetse ko uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe ipererza rigikomeje,Yagize ati; nibyo koko ukekwa kuba yarasambanyije umwana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye.

Uyu mwana bikekwa ko yasambanyijwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Mubirizi kugira ngo asuzumwe ndetse yitabweho.

Kamali Kimonyo yakomeje aburira abantu ko cyane cyane ababyeyi kugira amakenga mu gihe babonye abana babo bafite amafranga bakababaza aho bayakuye ndetse abana babo bakabashakira ibyo bakeneye kugira ngo batajya kubishakira ahandi bashobora guhurirayo nibintu bibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *