REMA yakusanyije toni ziyingayinga toni 6 z’ibinyabutabire bishaje mu mashuri yo mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko kugezahagati mukwezi kwa Nyakanga 2025 cyamaze kuvana mu mashuri y’u Rwanda ibinyabutabire bitagikoreshwa biyinga yinga toni 6 byari bibitswe muri laboratwari 109, bikaba byari mu byashyiraga mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri n’abakozi b’ayo mashuri aho bamwe bendaga no kuhaburira ubuzima ariko imana igakinga ukuboko gusa bikaba byose byarakusanyijwe bigakurwayo.

Ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo gukumira ingaruka n’impanuka zaturukaga ku ikoreshwa n’itwarwa ryabyo byangizaga ibidukikije, cyane cyane ibyari byarangije igihe bitagikoreshwa cyangwabatabifitiye aho babibika. REMA ivuga ko byinshi muri ibyo binyabutabire byakoreshwaga mu masomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye, ariko nyuma bikabura uburyo bwo kubyitaho , bigakomeza kubikwa mu buryo bushobora guteza impanuka cyangwa kwanduza ikirere n’amazi.

Umukozi ushinzwe ibinyabutabire muri REMA yasobanuye ko iki gikorwa ari igice cy’ibikorwa bigari byo gucunga neza imyanda y’ibinyabutabire mu gihugu, ugamije kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije muri rusange.

REMA yatangaje kandi ko iri gukorana n’inzego z’uburezi kugira ngo amashuri yose agire uburyo bwo kubika no gutwara neza ibinyabutabire, harimo no guhugura abarimu n’abashinzwe laboratwari ku bijyanye n’umutekano mu kazi.

Iki gikorwa ntikirangiriye aha kigiye gukomereza no mu bindi bigo by’amashuri, kizarangira aruko byose byakuwe mumashuri yose yo mugihugu , ibitaro n’inganda. REMA yibukije ko buri kigo gikeneye kugira igenzura rihoraho ku bikoresho bya laboratwari, kugira ngo ubuzima bw’abiga n’abakora mu bigo by’uburezi bukomeze kurindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *