Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya batandatu

Parlement, Kigali – 24 Ukwakira 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi, yayoboye umuhango wo kurahira kw’abasenateri batandatu bashya, wabereye muri Sena y’u Rwanda, aho bazahurira n’abandi 20 basanzwe bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ni mugihe harimo 4 bashyizweho na nyakubahwa wa repuburika y’uRwanda kuwa 21ukwakira 2025 bakaba ari prof. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre,UWIZEYIMANA Evode wongerewe manda muri bsena,Dr. UWAMARIYA Valentine,GASANA Alfred ariko kandi hari nabandi nka Frank HABINEZA ishyaka rya Green party na NKUBANA Alphonse W’ishyaka rya PSP.

Aba basenateri bashya baherutse kugenwa binyuze mu byiciro bitandukanye birimo itorwa, ishyirwaho na Perezida wa Repubulika ndetse n’abahagarariye amashuri makuru na kaminuza. Uburahizo bwabo bwatangajwe nk’ikimenyetso cy’itangira ry’inshingano nshya, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mategeko no gukomeza gusigasira indangagaciro z’igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’abasenateri basoje manda, abibutsa ko kuba mu Nteko Ishinga Amategeko atari umwanya wo guharanira inyungu bwite, ahubwo ari ugukorera igihugu no guharanira iterambere rishingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda. Yagize ati:

“Ubusembwa bwose mu miyoborere buvaho iyo abantu bashyize imbere igihugu, bakanakorana umurava no kubahiriza inshingano zabo mu kuri no mu kinyabupfura.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruhare rwa Sena mu kunoza amategeko, kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo no gusuzuma imiyoborere mu nzego zitandukanye, asaba abasenateri bashya kugira uruhare rufatika mu kongera imbaraga mu bikorwa bya Leta bigamije iterambere rirambye.

Nyuma yo kurahira, abasenateri bashya batangaje ko biteguye gukorana ubunyangamugayo, gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bigamije kubaka igihugu gitekanye kandi gitera imbere.

Uyu muhango wagaragaje n’undi mujyo mushya mu miyoborere y’u Rwanda, aho Sena ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu nyungu z’Abanyarwanda bose.

— Iyi nkuru yateguwe na MUCYO Felicien

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *