Perezida João Lourenço yakiriye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi bwoherejwe n’abavandimwe be

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Perezida wa Angola João Lourenço yakiriye ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Ubutumwa bwagejejwe i Luanda n’abahagarariye Perezida Tshisekedi mu buryo bwihariye, ari bo murumuna we Jacques Tshisekedi ndetse n’umuvandimwe we Tony Nkanku.

Aba bombi, bafatwa nk’intumwa za Perezida wa RDC, bakiriwe mu biro bya Perezida Lourenço, aho bashikirije ubutumwa bwihariye bugaragaza ubushake bwa Perezida Tshisekedi bwo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Amakuru atangazwa n’inzego zombi avuga ko uru rugendo rugamije gutsura umubano wa dipolomasi hagati ya Kinshasa na Luanda, by’umwihariko mu bihe ibihugu byombi bihurijwe hamwe n’ibibazo by’umutekano n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Angola na RDC bisanzwe bifitanye amateka y’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, umutekano ndetse no mu rwego rwa politiki mpuzamahanga. Ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi bunashimangira ko ubufatanye bwa Kinshasa na Luanda bukomeje kuba ingenzi mu gushakira ibisubizo ibibazo bikiri mu karere, harimo n’ihungabana ry’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu mubonano kandi witezweho gufasha mu gushimangira ibiganiro bya dipolomasi bihuza ibihugu byombi ndetse no guha imbaraga inzira zose zigamije amahoro arambye n’iterambere rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *