Perezida wa Kenya Dr William Ruto yihanangirije abategura nabashyikiye imyigaragambyo ikomeje guteza umutekano mucye mu gihugu ko igihe cyabo kigeze ndetse abakora ibyo bakabibazwa,
Mumuminsi ishize hagiye hagaragara amashusho yiganjemo ay’urubyiruko batera amabuye bakangiza n’ibikorwa remezo,ibi bikaba bishyigiwe nabatavuga rumwe na leta ya Kenya,ibi bikorwa biri kuba muri iki gihugu bimaze gutwara ubuzima bwa benshi biganjemo abasivile,abakora imyigaragambyo ntibatinya ingabo na police z’iki gihugu batera amabuye imodoka zabo ndetse ntibatinya kwataka abapolice n’abasirikare bafite imbunda,barera amabuye manini ku bikorwa remezo bagatwika imodoka za leta nibindi bikorwa remezo birimo nibifitiye inyungu abaturage,abigaragambya bagaragaza ko badashyikiye leta ya William Ruto ndetse basaba ko yegura akava ku butegetsi.
Perezida William Ruto yabigarutseho ubwo yari mubikorwa byo gutera igiti cyitwa Simwoto ahitwa Elgayo kuruyu wa 12 nyakanga 2025,Yagize ati abazajya bakora imyigaragambyo bazajya baraswa mu kaguru kandi abafashwe bafungwe bahanwe nkabandi banyabyaha bose.
Perezida William Ruto yahamije ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe aribo bategura imyigaragambyo bakanayitera inkunga baha urubyiruko ibikoresho byo gusenya ibikorwaremezo,ndetse ko abo bantu babyihishe inyuma bazabiryozwa kandi ntibazitwaze ko babikora ku mpamvu za politike.

Nubwo abenshi bakomeje kuburiramo ababo ikigaragara nta gucika intege guhari bakomeje kwangiza imihanda bayicukura basenya amwe mumazu ndetse banayatwika.

iyi nkuru yizewe 94%