Mukiganiro Perezida Kagame yagiranye nitangaza makuru kuruyu wa 04/07/2025 yavuze kubyavuzwe ko yaba arwaye asubiza ko kurwa ari ikibazo gisanzwe ko nawe ari Umuntu bityo nta gitangaza kiri mukuba yarwara.
Ati:nta muntu ubaho iteka ryose hejuru yibyo kubijyanye n’ubuzima bw’umuntu bwaba bugufi cg burebure uba ugomba kumenya uko utwara ibyo byose arko iyo bije kuri politike bishobora kuba bititabwaho.
Ni iki abantu bashaka ko nsobanura ko ntari umuntu? Abantu bandura COVID abandi bakarwara ibicurane,inkorora ndetse umuntu ashobora kugenda umutima ugahagarara akagwa hasi ibyo nibintu bisanzwe.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abo bakwirakwiza amakuru ko yapfuye ko nabo bashobora kugerwaho n’urupfu
Ati ;Ndetse nabo bantu mwita ko bafite urwango,bafite iyo politike,uwo muntu ashobora kuba ari kuvuga kuwundi muntu cyangwa amvunga,anyifuriza ibibi byose,avuga ati ahubwo yarapfuye, mugihe mumbonye we akaba yarapfuye kandi ntaho mpuriye nabyo
Perezida KAGAME Yagaragaje ko imyumvire na Politike nk’iyo irenze ubucucu yemeza ko ibyo bikwiye kujya mubyo IGIHUGU kibohoye.


Umukuru w’igihugu yijeje abantu ko ari muzima kandi ariwe wicaye imbere yabo yagize ati Reka mbizeze ko arinjye wicaye imbere yanyu atari undi muntu.