Mu mateka y’imiyoborere ya Kenya, hari amazina yagiye asiga umurage ndetse namateka bidasanzwe. Muri ayo harimo Bernadette Wanyonyi Musundi, umugore w’inararibonye wamamaye mu guteza imbere imiyoborere myiza no guharanira amahirwe angana hagati y’abagore n’abagabo uyu munsi twashatse kubasangiza ibigwi bye ndetse namateka yibyamuranze mumibereho ye .
Bernadette si umuyobozi wamenyekanye gusa kubera inshingano yakoranye ubushake mu nzego za Leta, ahubwo n’umuntu waharaniraga impinduka zifatika mu buzima bw’abaturage, by’umwihariko abagore n’urubyiruko. Yabaye uwingenzi mu buyobozi bwite mu gihugu, aho yerekanye ko umugore ashobora kuyobora neza no gufata ibyemezo bifitiye igihugu akamaro kandi bikarishye.
Muri Transparency International – Kenya, aho yayoboye inama y’ubutegetsi kuva mu 2017, yagaragaje ko guhangana na ruswa atari umurimo w’inzego za Leta gusa, ahubwo ari inshingano ya buri muturage uwariwe wese utuye igihugu kandi bigakunda. Yashishikarije abantu gusobanukirwa uburenganzira bwabo no kutihanganira imiyoborere mibi mugihe yagaragaye ahubwo bakayirwanya.
Ariko umurage we ntugarukira aho kuko Yabaye umuyobozi muri Maendeleo Ya Wanawake Organization (MYWO), umuryango wagiye uba ijwi ry’abagore muri Kenya n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Binyuze muri MYWO, Bernadette yabaye umusemburo w’impinduramatwara mu gukuraho inzitizi zibuza abagore kugira uruhare mu miyoborere no mu bukungu.
Mu rwego rw’uburezi, Bernadette yagiye agaragara nk’umwe mu bafasha amashuri makuru na kaminuza gushyiraho politiki n’imikorere iboneye. Yagize uruhare mu nama z’ubutegetsi za Strathmore University, Highridge Teachers College, na Regina Pacis College, agaragaza ko uburezi ari moteri y’impinduka mu muryango mugari wabanya Kenya.
Uretse ubuyobozi, Bernadette yamenyekanye nk’umwe mu bagore bemeje ko demokarasi ikomeye ishingira ku kubaka inzego zizewe. Mu 2016, yatorewe kuba mu itsinda ryatoranyaga abayobozi ba Independent Electoral and Boundaries Commission (IEBC), inshingano yahuriranye n’icyizere cyo guteza imbere demokarasi isesuye kandi itagira amakemwa.
Kuva mu gihe cye cy’akazi mu biro bya Visi Perezida, mu rwego rw’imfungwa no gushyiraho amategeko y’abana, kugeza ku nshingano ze mu miryango mpuzamahanga, umurage wa Bernadette wubatse ishusho nshya y’umugore mu miyoborere ya Kenya: umugore ushobora kuba ijwi ry’impinduka, umuyobozi w’icyerekezo, ndetse n’umurwanashyaka w’ubunyangamugayo.
Uyu munsi, izina rye rikomeje gusiga isomo rikomeye: ko ubuyobozi bunoze butagira ishingiro mu nshingano gusa, ahubwo bushingira ku ndangagaciro zo gukorera abaturage, guharanira uburinganire, no kurwanya ruswa nta gucogora.


