Muri Hotel Batugaburiye imbuto ziriho ibimonyo “miss Naomie”

Rurageretse hagati y’itsinda ribarizwamo miss Naomie na hotel ya chateaul la malala iherereye ku kibuye izwi mu mahotel akomeye hano mu Rwanda ari naho hafatiwe amashusho y’indirimbo ya Bruce merodie na Element yitwa Fou de toi,barinubira servisi bahawe bati;Imbuto twahawe zariho ibimonyo,ibiryo twahawe byari bitetse nabi ndetse bicicriritse muri macye bihabanye n’amafaranga twishyuye, amata twahawe yari yapfuye ndetse mugenzi wacu yarayanyweye araruka,inkuta zimbere munzu zatondagiragaho udukoko,aba serveli baho ntasuku bagira ndetse ntakintu nakimwe bazi gukora,ubwiherero bwaho buba nta suku bugira twaratunguwe.

Itsinda ribarizwamo miss Naomi,Kathia Kamali,nabandi rizwi nka Mackenzi girls Ryahagurukiye kwamagana serivisi mbi zitangwa niyi nyubako iherereye ku kibuye kugira ngo ibyo bahuye nabyo hatazagira undi bibaho,ubwo bari mubukwe bwa mugenzi wabo witwa Bonnnette n’umugabo Haji Shadadi Musemakweri,Josine queen uri muri iri tsinda yagize ati;Twahuye n’agahomamunwa ubwo tari turi muri Hotel yitwa Chateau la MALALA twakiwe nabi duhabwa servisi mbi bitabaho,iyi nyubako uyirebeye inyuma ntiwakeka ko haba serivisi mbi,ikibabaje kurenzaho ntibigeze basaba imbabazi kuri servisi mbi twahawe.

Umuriro wabuze umwanya muremure kandi nta Genereta bagira byasabye ko twishakamo igisubizo dutumiza insinga i Kigali ndetse twiyambaje inshuti yacu yo ku kibuye ikora muri servisi zo gutanga umuriro iradufasha,byageze aho bagenzi bacu bajya gufasha abakozi biyi hotel mu gutegura amafunguro cyane ko amwe batazi kuyatunganya,nta mukozi washaka gutangaza ikibazo gihari ndetse ushinzwe kureba uko gahunda zigenza mwiyi nyubako yahise yigendera turamubura haba no kuri phone ntiyadufataga.

Muminsi igera kuri 3 yose twahamaze nta narimwe bigeze baduhindurira esume,gutera ipasi byasabaga ko wishyura umwe mu bakozi baho akabigukorera kandi biri mu muri servisi umukiriya ahabwa,inkuta z’ibyumba zaho ziba zitondagiraho udusimba,kandi ibi byumba biba bihenze cyane kuburyo kuraramo ijoro rimwe wishyura amadorari 200 gusa twe uwo munsi bari baduciye iamadorari 240 kuri buri cyumba.

Dore uko byari byifashe

Umuriro wari wabuze

Ati mu mafunguro twahabwaga mu gitondo habaga harimo amandazi n’isupu imbuto zariho ibimonyo

iyi nkuru yizewe 91%

One thought on “Muri Hotel Batugaburiye imbuto ziriho ibimonyo “miss Naomie”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *