Mu myaka 12 Abari hanze y’ubukungu bagabanutseho hafi 35%

Mu gihe cy’imyaka 12 ishize abari bafite uruhare mu bikorwa by’ihangwa ry’ubukungu bari bake cyane, imibare mishya y’ibarura ry’abaturage n’imiturire yerekanye intambwe idasanzwe igihugu cyateye mu guhindura ishusho y’ubukungu.

Mu 2012, byagaragazwaga ko abaturage 68% bari hanze y’ubukungu buva mu musaruro (money economy), mu gihe 32% gusa aribo bari binjiye mu bikorwa bifatika byinjiza amafaranga.

Nyamara, ibarura riheruka ryerekanye ko uko imyaka yagiye ishira, abaturage benshi binjiye mu bukungu, ku buryo ubu 33% gusa aribo basigaye hanze yawo. Ibi bivuze ko abagera kuri 67% by’abaturage bamaze kugira uruhare mu bikorwa bitanga umusaruro n’amafaranga. Ni impinduka ikomeye mu gihe gito, kuko abaturage binjiye mu bukungu biyongereyeho hafi 35% mu myaka 12 gusa.

Abahanga mu bukungu basobanura ko izi mpinduka mubukungu bw’abaturage ba Uganda iterwa n’ingamba nyinshi zashyizwe mu bikorwa harimo korohereza abaturage kubona inguzanyo mu mabanki, gukwirakwiza ikoranabuhanga mu bice by’icyaro, guteza imbere uburezi ndetse no gushyigikira urubyiruko mu mishinga y’ubucuruzi.

Ingaruka nziza zigaragara: Abaturage benshi babonye amahirwe yo kwiteza imbere, ubucuruzi bwagutse, imisoro yiyongera mu isanduku ya Leta, kandi ubukene buragenda bugabanuka. Uretse ibyo, igihugu kigaragaza icyizere cy’ubukungu burambye, gishingiye ku baturage benshi bagira uruhare mu musaruro.

Nubwo urugendo rugikomeye, iyi mibare mishya igaragaza ko igihugu kiri mu nzira nziza yo kugera ku bukungu burambye, bwubakiye ku baturage bose kandi busangiwe na buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *