Kimisagara: Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi y’ubuzima bufite icyerekezo

Kuri uyu wa gatanu Kigali, 24 Ukwakira 2025 , ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara One Stop Center ahazwi nka Maison des Jeunes, hasojwe ku mugaragaro amahugurwa yamaze ukwezi azwi nka Living Your Vision”, yateguwe na Africa for Excellence Mission ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi (MoYA). ni umuhango wayobowe na Regina Nyirankesha, witabirwa n’urubyiruko rwinshi rwari rumaze iminsi rutozwa ubumenyi mu bijyanye n’ubuyobozi (leadership), ubucuruzi (entrepreneurship) ndetse n’iterambere ry’umuntu ku giti cye (personal development).

Mu ijambo rye, Gisanura Christian, uhagarariye Africa for Excellence Mission, yibukije abitabiriye amahugurwa ibintu bitanu by’ingenzi bakwiye kuzirikana mu rugendo rwo gushora imari no kubaka ejo hazaza habo. Yagize ati:

Icya mbere ni igihe(Time) – kuko ibyo ukora cyangwa ukeneye gukora byose bisaba gukoresha igihe neza.
Icya kabiri ni ubwonko(Brain), kuko ubwenge n’ubumenyi nibyo bitanga icyerekezo cyibyo gukora .
Icya gatatu ni umubiri (Body) – nta cyo twageraho tutita ku buzima bwacu.
Icya kane ni networking, kuko umuntu umwe agusiga undi; tugomba gukomeza gufatanya no gushyigikirana mu mishinga yacu.”

Yasoje asaba urubyiruko gukoresha neza ibyo bize no kudasubira inyuma mu rugendo rwo guhindura ubuzima bwabo n’imiryango yabo.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Tadeo Talemwa, Umuyobozi wa Kimisagara Youth Center, yashimye urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa, avuga ko yanyuzwe cyane n’imishinga bagaragaje nyuma y’ayo mahugurwa. Yagize ati:

“Nabonye imishinga ifatika kandi ifite icyerekezo. Ndizeye ko amahirwe agenda aboneka, nko muri Youth Connect Awards aho ubu ageze kuri miliyoni 25 Frw, atazongera kubacika. Minisiteri izakomeza kubaba hafi mu gushyigikira iterambere ryanyu.”

Umuhango wasojwe no gutanga impamyabumenyi ku bitabiriye amahugurwa, abenshi bagaragaza ibyishimo n’icyizere cyo gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize. Abayobozi n’abitabiriye basoje bafata ifoto y’urwibutso, nk’ikimenyetso cy’urugendo rushya rwo kubaka urubyiruko rufite icyerekezo, indangagaciro n’ubushobozi bwo guhindura igihugu.

— Inkuru yateguwe na MUCYO Felicien

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *