Kigali: Abapangayi Baratabaza Basaba Ko Ijwi Ryabo Ryumvwa

Mu gihe ubuzima mu Mujyi wa Kigali bugenda burushaho guhenda, bamwe mu baturage bacumbitse barinubira uburyo ababacumbikiye bazamura ubukode uko bishakiye, nyamara amazu yabo adafite impinduka cyangwa cyangwa hari ibyavuguruwe. Abapangayi bavuga ko ibi bikorwa birimo akarengane kuko ntibibaha umwanya wo gutegura cyangwa kuganira ku giciro, ahubwo bisigaye bikorwa nko kubategeka kwishyura ayo babifuzamo cyangwa bakabasohora munzu nabi, Sinzu zo guturamo gusa kandi ninzu zubucuruzi nazo ngo zikomeje gutumbagira cyane aho ikigereranyo cyinzu yubucuruzi ngo isigaye ihagaze kubihumbi 150,000rwf-2,000,000rwf naho i shambre yo guturamo yo ni hagati ya 30,000rwf na 300,000rwf iyi kandi niyo benshi bita 1room for celibate.

Bamwe mu baganiriye numunyamakuru wigitangaza makuru cyacu MUCYO Felicien bagaragaje ko impamvu banyiri amazu bahora batanga ngo ni uko imisoro yazamutse cyangwa ngo ibiciro by’ibikoresho byo kubaka byarenze urugero. Ariko abapangayi bavuga ko ibi ari urwitwazo, kuko amazu bamwe babamo atigeze anasakarwa cyangwa ngo asibwe ibyuho imyaka myinshi.

Umwe mu baturage utuye mu karere ka Nyakabanda yagize ati:
“Inzu tubamo bayizamura buri mwaka , kandi nta na rimwe barigeze bakora ikintu cyongera agaciro kayo. Twebwe dufite umushahara uhora ari wa wundi, niyo mpamvu dusaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo ntidukomeze gusohorwa shishi itabona cyangwa ngo batuzamurireho inzu uko bishakiye.”

Iki kibazo si icya none, ahubwo abapangayi bavuga ko gikomeje gufata indi ntera kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko atandukanye, bigatuma nyiri amazu babifata nk’intwaro yo guhindura ubukode uko bishakiye. Ku rundi ruhande, imiryango myinshi y’abacumbitse ivuga ko amafaranga y’umushahara cyangwa ayo binjiza mu bucuruzi buto adashobora gukurikira urwego ubukode buri kugeraho.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy’izamuka ridafite imipaka y’ubukode gishobora guteza umwuka mubi hagati y’abacumbitsi n’abapangayi, kandi kigira ingaruka ku mibereho myiza y’imiryango myinshi. Basaba ko hakwiye uburyo bunoze bwakwemezwa bugena ibiciro, hagashyirwaho n’ingamba zo kugenzura abacumbitsi bishyiriraho ibiciro mu buryo butaziguye.

Aba baturage basaba ko inzego bireba zita ku kibazo cyabo vuba, ntibikomeze kuba isoko yo gusohorwa mu nzu no guhungabanya imibereho y’imiryango ibarirwa mu bihumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *