KIGALI – Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara mu Rwanda (RDF Reserve Force), Maj. Gen. Alexis Kagame, hamwe n’Umugenzuzi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (Operations), CP Vincent B. Sano, bakiriye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryari rimaze umwaka rikorera mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique babungabunga amahoro.
Iri tsinda ryari riyobowe na Maj. Gen. Emmy K. Ruvusha, Umugaba Mukuru w’Ingabo zifatanyije (Joint Task Force Commander), ryagarutse mu gihugu nyuma y’umwaka w’akazi katari koroshye kagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri ako karere kari karahungabanye.
Mu ijambo rye, Maj. Gen. Alexis Kagame yashimye abagize iri tsinda ku butwari n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze mu butumwa, anashimangira ko bitwaye mu buryo buboneye kandi bubereye izina ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Yabasabye gukomeza kuba intangarugero mu myitwarire, gukunda igihugu no kubungabunga indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.

Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bwagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze nihumure no gufasha kubaturage batuye muricyo gihugu doreko bari barahungabanyijwe ni ntambara yurudaca hagati yinyeshyamba ndetse nabasirikare ba Leta ya mozambique byumwiharihariko cabo deligado.
Igaruka ry’izi ngabo ryerekana ubushake n’ubwitange bw’u Rwanda mu guteza imbere amahoro n’ubufatanye mu kuba urwanda rugaragaza imbaraga nyinshi mu by’umutekano ku mugabane wa Afurika.


