Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu mitima y’Abanyarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda, uzwiho impano yo kuririmba, kwandika no gutunganya ibihangano, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, akomeje kwigaragaza nk’umuhanzi udasanzwe mu muziki nyarwanda. Uretse impano yo kuririmba, benshi banemeza ko afite n’ubuhanga bwo kuganira neza no gutera urwenya, bikamwongerera igikundiro mu bafana
Ibi byose byongeye kugaragara ubwo Bruce Melodie yari mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro w’ikinyamakuru IGIHE Sports, mu kiganiro kizwi nka Sports Club, gikorwa n’Abanyamukuru Barimo Faustinho Simbigarukaho, Reagan Rugaju na Osée Elvis Byiringiro. Iki kiganiro cyaranzwe no kuganira batebya, kuririmba, ndetse banagaruka ku rugendo rwe rwa muzika 001, nk’uko yamaze kubyemeza mu mazina ye
Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye kubona ko umuziki ushobora kubyara amafaranga menshi ubwo yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2014, aho yavuze ko ari bwo bwa mbere yinjije amafaranga arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ibintu byamweretse ko umuziki atari impano gusa, ahubwo ari n’umwuga ushobora kugutunga
Akomeza avuga ko urundi rugendo rwamuhaye amasomo akomeye ari igihe yitabiraga Coke Studio Africa, igikorwa cya Coca-Cola cyabereye muri Kenya. Yavuze ko yahigiye byinshi birimo kumenya uko indirimbo zigurishwa ku rwego mpuzamahanga hifashishijwe imbuga zicuruza umuziki (digital platforms) zirimo Spotify, Audiomack, Apple Music, Deezer, iTunes, Amazon Music n’izindi nyinshi. Bruce Melodie yahamije ko ubu asigaye acuruza indirimbo ze ku mbuga zirenga 50, ari na ho ahera asobanura impamvu akora indirimbo zivanzemo indimi zitandukanye
Uyu muhanzi yavuze ko ubu amaze gufatisha imitima ya benshi muri Afurika y’Iburasirazuba, akaba akomeje no gutera intambwe muri Afurika muri rusange, mu gihe yitegura kwambuka i Burayi. Aha ni ho yemeje ko ari we muhanzi wa mbere wahaye Akabyiniriro ka 001, agaragaza icyizere afitiye urugendo rwe rwa muzika Agaruka ku gitaramo cya The New Year Groove, Bruce Melodie yahamije ko ari we witwaye neza kurusha abandi
avuga ko nta ngereranya rikwiye gukorwa. Yagize ati: “N’ubwo nari nasaraye, narabikoze kandi neza, nta rate ikwiye gukorwa.” Yongeyeho ko indirimbo ze nyinshi zizwi n’abantu benshi, anemeza ko niyo Atari kuririmba Akaza Kurubyiniro Abakunzi be bari kuziririmba cyane ko we Ahamya ko Utazibasiba mumutwe Atanga nurugero ati ni nk’uko bidashoboka gusiba amashusho y’urukozasoni mu mutwe w’uwamaze kuyareba
Bruce Melodie yanahakanye amakuru yavugaga ko yaba agiye gukorana n’umuhanzi The Ben mu bitaramo, Ateganya gukora Mubihe birimbe asobanura ko n’ubwo hari ibiganiro byabaye ku mpande zombi, ari ibintu bitajya hanze uko byishakiye. Yagize ati: “Twese turi brand nini, igihe nikigera tuzabitangaza.”
Iki kiganiro cyamaze amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 38, cyasize amakuru menshi Bruce Melodie yatangarijemo, harimo no gusaba inzego za Leta bireba gukora uko zishoboye imbuga nkoranyambaga zikorera mu Rwanda zikemererwa guhembwa, bityo abakora umuziki n’abandi bakora ibihangano bagahabwa umusaruro ubakwiriye.


