Hari hashize amezi agera kuri arindwi 7 Myugariro w’ikipe y’igihugu y’uRwanda amavubi Imanishimwe Mangwende ahagaritse imyitozo kubera ikibazo cy’imvune yo mwivi rye.
Kuri uyu wa 14 nyakanga nibwo ikipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Cyprus yashyize hanze amafoto y’abakinnyi bakina mu ikipe yabo AEL Limassol bari mu myitozo,iyi kipe iri kwitegura imikino y’umwaka utaha w’imikino.
Muri iyi myitozo hagaragayemo Mangwende wari umaze amezi 7 atagaragara mu myitozo nkabandi bakinnyi kubera imvune yagize mu mpera zumwaka wa 2024,iyi mvune yagize byatumye abagwa mw’ivi gusa nyuma yaho yaje gutangira imyitozo yoroheje.
