Kuri uyu wa gatandatu Ishimwe vestine yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Idriss wo muri Burukina faso ubukwe bwa Ishimwe vestine bwitabiriwe n’ibyamare bitandukanye haba mu muziki cinema n’abandi benshi higanjemo abakire,inshuti ze za hafi abo mumuryango we abo mumuryango wa Irene Murindahabi nabandi benshi cyane ndetse harimo nabatatumiwe bitewe namakuru bari bafite yuko ubukwe buribube uyu munsi,umutekano wari wose harebwa kugira ngo hatagira icyangiriza ubukwe.

Umugabo wa Vestine Idriss wihebeye umutima wuyu munyarwandakazi vestine wabonaga ko yishimiye ibi birori hari hari umuntu uri kumusobanurira ibiri kuvugwa mu kinyarwanda kubera ko uyu mugabo atamenyereye uru rurimi rw’ikinyarwanda,ndetse nawe yanashimiye abitabiriye ubu bukwe bwabereye muri Intare conference Arena.
Vestine yashimiye umugabo wemeye kumuhitamo akamugira umugore, mu ndahiro yuzuyemo amashimwe yagize ati warakoze kunkunda nanjye nzagukunda kugeza Yesu aje gutwara itorero rye,vestine yashimimye Imana yamuhuje na Idriss bikaba bigeze ku bukwe bwabo ko ari ikintu cyiza cyane,yanakomeje ashimira abitabiriye ubukwe bwabo ko ari ibintu byiza by’ingenzi mu buzima bwe.
Niyo Bosco usanzwe abandikira indirimbo ari mu bitabiriye ubu bukwe dore ko ari mubantu bafasha Vestine na Drocas mu bihangano byabo,Umuhanzi chrisy eazy nawe ari mubitabiriye ubu bukwe cyane ko nawe ari mubabafasha gufata amashusho amwe yo mu ndirimbo zabo, Junia giti n’umugore we nabo bari bitabiriye ubu bukwe,Israel Mbonyi nawe yitabiriye ubukwe bwe,Bamboriki edourd ari mubitabiriye ubukwe bwe,Anita Pendo mawe yitabiriye ubukwe bwe,nibindi byamamare byinshi byitabiriye ubu bukwe.,
Nibihe byo kurya byari biri mu bukwe bwa Vestine?
Mubyo kurya byaranze ubukwe bwa vestine hari higanjemo ifiriti,inyama,umuceri,amasarade,imbuto zubwoko bwinshi,amashaza ubwo mvuze amajeri ibihaza iboga nibindi byinshi utibagiwe nibyo kunywa muri macye ntakintu cyari kibuze muri ubu bukwe,umuntu yaruraga ibyo ashoboye ndetse yumva adahaze akajya kwiyoneza abantu benshi bariye ndetse ibyo kurya birasigara nkuko byagenze mubukwe bwikana cg hahandi Yesu yahagije ibihumbi 5000,Mugihe bafataga amafunguro wabonaga baryohewe ndetse bumva nindirimbo nziza z’ubukwe.
Mugihe cyo gutanga impano
Abo mumuryango wa Vestine batanze impano nyinshi ndetse zirimo amafrnga nibindi bikoresho bihenze nk’imyambaro nibindi,inshuti ze zahafi zamuhundagajeho impano ndetse ari nako bamwifuriza urugo rwiza,tugereranyije yahawe impano zifite agaciro ka Millioni 30 zamafrnga y’URwanda tutabariyemo amafrnga yahawe nk’impano.
Murindabi irene yahawe impano na VESTINE amushimira ko yazamuye impano yabo ikamenyekana,Chris Eazy nawe yahawe impano na Vestine yuko ajya abafasha mugufata amashusho y’indirimbo zabo,murumuna we Kamikazi dorcas yahawe impano na vestine,produce santa wakoze ku ndirimbo yabo nawe yahawe impano ubwo aho hari mumuhango wo gusaba no gukwa.


Vestine yageze aho yiyambura ikanzu y’ubukwe nawe afasha abandi mu kuririmba indirimbo zo kuhimbaza Imana,abantu benshi birekuye maze bishimira ibyo birori.





Iyi nkuru yizewe 91%
Imana izabubakire rwose🥰🥰