Ibyabereye Kigali i Kanombe Alikiba na Shaffy Music Bakiriwe mu Buryo Budasanzwe na Kevin Kade na Christopher

Mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2025, ni bwo umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Bongo Flava, uvuka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba wamamaye ku rwego mpuzamahanga nka Alikiba, yageze mu Rwanda anyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali (Kanombe) ahagana saa 8:30 z’ijoro.

Uyu muhanzi wubatse izina rikomeye mu muziki wa Afurika yaje mu Rwanda ku butumire bwa Kevin Kade, umuhanzi baherutse gukorana indirimbo, aho yatumiwe mu gitaramo cye gikomeye cyiswe “The Last Night” giteganyijwe kuba ku wa 31 Ukuboza 2025. Iki gitaramo kizabera mu Kigali Convention Center (Roundabout), kikaba gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki batari bake

Nyuma y’amasaha make, ahagana saa 10:04 z’ijoro, undi muhanzi Shaffy Music na we yageze mu Rwanda, na we yakirwa bidasanzwe na Kevin Kade afatanyije na Christopher. Shaffy Music yamaze igihe kinini atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje ibikorwa bye by’umuziki, kandi yatangajwe ku mugaragaro nk’umwe mu bahanzi bazataramira abazitabira igitaramo “The Last Night.”

Iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi batandukanye b’imbere mu gihugu, barimo Bull Dogg, Riderman, Ariel Wayz, Bwiza, Bushali, Ruti Joel, Diez Dolla, Kenny K-Shot, Mani Martin, Shemi, n’abandi, bikaba biteganyijwe ko kizaba kimwe mu birori bikomeye bisoza umwaka wa 2025 mu Rwanda.

Kwakira Alikiba na Shaffy Music mu buryo budasanzwe bikomeje kugaragaza uko Kevin Kade akomeje kwagura umuziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, anahuza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye mu bikorwa bihuriweho bigamije guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda.

Umuhanzi Kevin KADE Yishimiye Kwacyira Ali Kiba

Umuhanzi Shaffy music Nawe Yahise yongerwa mubazaririmba Muri The last night

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *