BULL DOG Ashimangira ko Abaraperi Bakiri Bato Bari Kuzamura no Guhindura Isura ya Hip Hop Nyarwanda

Ejo hashize ku wa 03 Gashyantare 2026, kuri Mundi Center, inyubako iherereye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku gitaramo cya Mic Tribe Season 3, giteganyijwe kuba ku wa 07 Gashyantare 2026 Iki kiganiro cyahuje abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo gifite umwihariko wo kwibanda kuri Hip Hop, kuko kizitabirwa n’abaraperi gusa

Muri abo harimo Bull Dog, FIFI RAY, B_Threy, Logan Joe, Prod Ze, Yosh-B Bahati, ukorera umuziki we muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Muri iki kiganiro, umuraperi Bull Dog yavuze ko abaraperi bakiri bato bari kubaka amateka mashya atandukanye n’ayahozeho, ndetse bakanakosora bimwe mu byakorwaga mbere. Yongeyeho ko hari imyitwarire myinshi yafatwaga nk’idahwitse mu njyana ya Hip Hop, ariko ubu ibintu byarahindutse. Yatanze urugero avuga ko abaraperi basigaye bubahiriza igihe, bakambara neza, ndetse bakagaragaza indangagaciro nziza mu myitwarire yabo

Aya magambo Bull Dog, umaze imyaka irenga 10 mu muziki nyarwanda, yayavuze mu gihe hakomeje kugarukwaho ibirego by’imico itari myiza bishinjwa bamwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop.

Ku rundi ruhande, FIFI RAY, umwe mu bakobwa bakora injyana ya Hip Hop, akaba ari na we mukobwa wenyine uzaririmba muri iki gitaramo cya Mic Tribe Season 3, yagaragaje ko ari amahirwe akomeye yo kwereka abantu ko abakobwa nabo bafite umwanya wabo muri Hip Hop nyarwanda.

Iki gitaramo cya Mic Tribe Season 3 cyatewe inkunga na SKOL na Airtel. Uhagarariye Mundi Center, itegura iki gitaramo, yavuze ko Mic Tribe igamije gukomeza kwagura no guteza imbere ibendera rya Hip Hop nyarwanda, igaha urubuga abaraperi batandukanye kugira ngo bagaragaze impano zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *