Isoko rya Mpazi rigiye guhindura isura y’ubucuruzi muri Gitega

Kigali, Gitega – Ku gicamunsi cyo kuwa 4 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gitega, hatangiye igikorwa cyo kwimura no gutuza abacuruzi mu isoko rishya rya Mpazi, riri mu bikorwa byitezweho guteza imbere ubucuruzi no kunoza imikorere y’isoko rya Kigali. Iki gikorwa kiri gukorwa mu buryo bw’umucyo aho abacuruzi bari gutombora ibibanza bazakoreramo, mu rwego rwo…

Soma inkuru yose

J.C. Byukusenge ashyikiriza inshingano RPPA, asiga umurage mu buyobozi bw’umwuga

Kigali, 29 Nzeri 2025 — Ubuyobozi bushya bwa Rwanda Public Procurement Authority (RPPA) bwabonye igisubizo ku buyobozi bushya bwiza uyu munsi ubwo J.C. Byukusenge, wari uherutse gushyirwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru bw’iki kigo, yashyikirije imirimo ye ku buyobozi bwa Rwanda Education Board (REB) ku mugaragaro. Inshingano zashyikirijwe Permanent Secretary Charles Karakye, mu muhango wari wuzuye…

Soma inkuru yose

Perezida Ndayishimiye Evaliste (Neva) yihanangirije Abarundi: Nta kiruhuko mu Mugomba gukora 24/24

Mu butumwa bukomeye yagejeje ku baturage, Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yongeye kugaragaza ko igihugu cye kidashobora gutera imbere mu gihe abaturage bagenda bigendesera, aho kubaho nk’abakozi biyemeje. Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bakwiye gukura ibirenge hasi bakareka imyumvire y’utuntu duke, ahubwo bagahagurukira gukora ku manywa na nijoro, nta kuruhuka, kugira ngo igihugu kirusheho gutera…

Soma inkuru yose

Kuva kubusa kugera ku bukungu buhanitse: Mu Rwanda ibikorwa birivugira

Ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rw’iterambere ryihuse rishingiye ku bukungu, imibereho myiza, uburezi, amahoro n’umutekano. Mu rwego rw’ubukungu, igihugu cyagaragaje umuvuduko ukomeye mu myaka ishize. Mu 2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.9% ugereranyije na 8.2% mu 2023, mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2025 bwari…

Soma inkuru yose

Abanywa agacupa bashyizwe igorora na RDB kubera amagare

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 19.9.2025 Nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB Rwashyizehanze Itangazo rimenyesha abacuruzi Butubari Hotel Utubyiniro Ndetse naho bafatira amafunguro (Restaurant) Ko Guhera none Tariki 19.09.2025 Hatangira kubahirizwa Amabwiriza mashya Agenga Amasaha yo Gucuruza Nimugihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare, amaduka, ibigo by’ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa kumi…

Soma inkuru yose

Nyarugenge: Inama ku mikorere ya SACCOs n’uruhare rwa BDF mu guteza imbere ubucuruzi”

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, ku cyicaro cy’Akarere ka Nyarugenge habereye inama ngarukagihembwe y’ubukangurambaga ku mishinga ibyara inyungu ikorerwa abaturage. yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no guteza imbere ubucuruzi n’imishinga mito n’iciriritse. Iyi nama yatangiriye saa tatu za mu gitondo (09h00) ikaba yari igamije kurebera hamwe uko ibikorwa bigenda, kuganira ku…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yageze i Doha, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi. Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura na Nyiricyubahiro…

Soma inkuru yose

Kigali: Abafatanyabikorwa ba VIBE batangiye amahugurwa yo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, ahazwi nka Saint Paul habereye amahugurwa yateguwe n’umushinga Profemme Twese Hamwe, ugamije gufasha abaturage kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Uyu mushinga wibanda cyane ku gufasha abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga kugira ngo babashe kwiteza imbere mu buryo burambye. Amahugurwa yatangiye abanyamuryango bishimira uburyo gahunda ibafasha…

Soma inkuru yose

Karongi: Imodoka ya Fuso yari itwaye ihene 200 yakoze impanuka, 30 zirapfa n’umuturage umwe ahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Karere ka Karongi ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amatungo. Iyo modoka yavaga mu Karere ka Rusizi yerekeza i Kigali, itwaye ihene zigera kuri 200. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze avuga…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin Yasuye Shema Power Plant n’Icyambu gishya cya Rubavu

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Karere ka Rubavu, aho yasuzumye ibikorwa by’ingenzi bigamije iterambere ry’igihugu n’akarere muri rusange. Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe yasuye uruganda rw’amashanyarazi rwa Shema Power Plant, uruganda rutunganya amashanyarazi rubikesha gazi metane yo mu Kiyaga cya Kivu. Uru ruganda rufatwa nk’urufite akamaro kanini…

Soma inkuru yose