Minisitiri w’Ubuzima yasuye uruganda rwa LABOPHAR rwavuguruwe mu Ntara y’Amajyepfo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo aho yasuye uruganda rwa LABOPHAR rwongeye kuvugururwa, rugiye gutangira gukora imiti yifashishwa mu buvuzi by’umwihariko indyo ngengabuzima zifasha abarwayi bakenera imiti itangwa mu buryo bwa “IV fluids”. Uru ruganda ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hagamijwe kongera ubushobozi bwo…

Soma inkuru yose

“Twara akazi kawe, : Gitifu w’Umurenge wa Nkomane mu magambo akomeye asubiza Mayor

Mu karere ka Nyamagabe, haravugwa inkuru yateje AMAGAMBO nyuma y’uko Gitifu w’Umurenge wa Nkomane asubije Mayor we Hildebrand Niyomwungeri mu buryo bwatunguye benshi. Byatangiye ubwo Gitifu yari mu kiruhuko (congé), maze Mayor amuhamagara kugira ngo amwibutse inshingano zimurindiriye. Mu kumusubiza, Gitifu yavuze amagambo akomeye ati: “Twara akazi kawe, nari ndambiwe ko uncunaguza n’intonganya zawe.” Aya…

Soma inkuru yose

Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS Zongeye kugaragara mubikorwa byiza byo gutanga ubuvuzi ku baturage ba Juba

Juba – Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zatangiye igikorwa cyihariye cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, cyahuje abaturage bagera kuri 350 bo mu Mujyi wa Juba. Ni igikorwa cy’iminsi itanu cyateguwe mu rwego rwo kunoza imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kubona ubuvuzi bufite ireme. Iki…

Soma inkuru yose

Amahugurwa y’Abatoza b’Abakomanda b’Amatsinda y’Ingabo mu bikorwa byo Kubungabunga Amahoro yatangiye i Musanze

Amahugurwa yiswe “Battle Group Commanders’ Training of Trainers in Peace Support Operations” yatangiye kuri uyu wa Mbere muri Rwanda Peace Academy iherereye mu Karere ka Musanze. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy, Eastern African Standby Force (EASF) Secretariat hamwe na African Peace and Security Architecture (APSA), kandi azamara igihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye…

Soma inkuru yose

Kigali yakiriye Amahugurwa Mpuzamahanga ku Mutekano w’Ikoranabuhanga n’Iterabwoba ryo kuri Murandasi.

Kigali, ku wa 8 Nzeri 2025 – Amahugurwa y’ubumenyi ku mutekano w’ikoranabuhanga (Cybersecurity) n’iterabwoba rikoreshwa ikoranabuhanga (Cyber Terrorism Awareness Workshop) yatangiye kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Kigali, akaba ari kubera kuri Kigali Paramount Hotel, aho azamara iminsi itanu, kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 12 Nzeri 2025. Iri huriro ryateguwe ku bufatanye…

Soma inkuru yose

Ese ibi bintu biramugwa amahoro?

Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umusore witwa Ndagijimana Straton ni  nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo kwiyitirira inzego z’umutekano abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Uyu musore yafashwe amaze gushyira ku rubuga rwa TikTok amafoto yambaye impuzankano isa n’iy’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ibintu byateje urujijo no gushidikanya ku baturage. Nk’uko amakuru yagiye hanze abivuga, Straton…

Soma inkuru yose

Nihanganye igihe kirekire ariko ubu ndananiwe “Prezida William Ruto”

Perezida wa Kenya Dr William Ruto yihanangirije abategura nabashyikiye imyigaragambyo ikomeje guteza umutekano mucye mu gihugu ko igihe cyabo kigeze ndetse abakora ibyo bakabibazwa, Mumuminsi ishize hagiye hagaragara amashusho yiganjemo ay’urubyiruko batera amabuye bakangiza n’ibikorwa remezo,ibi bikaba bishyigiwe nabatavuga rumwe na leta ya Kenya,ibi bikorwa biri kuba muri iki gihugu bimaze gutwara ubuzima bwa benshi…

Soma inkuru yose

Umwanzuro usaba Tshiseke kutarenza manda yemerewe

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za America yatoye umwanzuro usaba Prezida Felix Tshisekedi kutarenza manda yemerewe ku mwanya wa perezida. Mu myanzuro yabagize inteko ya America bateganya ko ishobora gufasha Leta ya DRC kugarura amahoro n’ubwiyunge byabanye Congo,abagize inteko ya America basabye leta ya DRC guhana abantu bose banyereza imitungo batibagiwe nabarya ruswa,kuko…

Soma inkuru yose

Icyatumye Annet Murava asohorwa mu rubanza rw’umugabo we Bishop Gafaranga

Umuriririmbyi w’indirimbo zo Guhimbaza Imana akaba n’umugore wa Bishop Gafaranga Annet Murava yasohowe mu rubanza ubwo yari yitabiriye urubanza rw’ubujurire bwe. Uyu munsi nibwo Bishop Gafaranga yaburanye ku bujurire bwe ku minsi 30 yagateganyo yakatiwe ubwo Yagezwaga ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo umugore we Annet Murava nawe yahise ahagera yinjira mu cyumba cyiburanisha, hamaze umwanya…

Soma inkuru yose