U Rwanda rwabaye ikirangirire: Ifoto imwe ya Perezida Kagame iravuga byose

Mu gihe Isi yose yari ihanze amaso ku mikino ya UCI Road World Championships 2025 yabereye i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, hari ikibazo cyakunze kugarukwaho: Ni gute igihugu gito cyo muri Afurika cyabashije kwakira irushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi? Abantu benshi bashobora guhanahana ibisobanuro byinshi, ariko hari igisubizo kimwe…

Soma inkuru yose

Perezida Ndayishimiye Evaliste (Neva) yihanangirije Abarundi: Nta kiruhuko mu Mugomba gukora 24/24

Mu butumwa bukomeye yagejeje ku baturage, Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yongeye kugaragaza ko igihugu cye kidashobora gutera imbere mu gihe abaturage bagenda bigendesera, aho kubaho nk’abakozi biyemeje. Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bakwiye gukura ibirenge hasi bakareka imyumvire y’utuntu duke, ahubwo bagahagurukira gukora ku manywa na nijoro, nta kuruhuka, kugira ngo igihugu kirusheho gutera…

Soma inkuru yose

uBurundi mu itsinda riharanira amahoro n’ubutabera mpuzamahanga

Mu nama y’Itsinda ry’Inshuti zishyigikiye Itegeko Nshinga ry’Umuryango w’Abibumbye (Friends in Defense of the UN Charter), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela, Yván Gil, yatangaje ko uBurundi bwakiriwe nk’umunyamuryango mushya, ashimira ubwitabire n’icyubahiro bwagaragaje. Uyu muyobozi yavuze ko iri tsinda rimaze imyaka ine rishinzwe ritangiye kugaragaza umusaruro mu bikorwa byo guharanira amahoro ku isi, Minisitiri Gil…

Soma inkuru yose

Intambara ikomeje kwaka mu Burasirazuba: Nimugihe FARDC yo yerekanye abakomando bayo

Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Abakomando b’Igisirikare cy’igihugu (FARDC) bazwi nka “Tigres” biyerekanye mu mujyi wa Bunia, bakoresha moto mu kugaragaza ubwirinzi n’ubutwari. Ibi bikorwa byabaye nyuma y’uko basoje imyitozo yihariye yiswe “Commando Wewa”, igamije kongera ubushobozi bwabo mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje guca…

Soma inkuru yose

uRwanda rukomeje kuba ubukombe mukwakira ibirori bikomeye by’Isi

Mu myaka iheruka, u Rwanda rwahindutse umwe mu mitima y’Isi yakira inama n’ibirori bikomeye by’amateka, bikerekana ubushobozi n’ubushake bwo gushyira igihugu mu rwego mpuzamahanga. Mu 2022, u Rwanda rwakiriye Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM), ihuriro rikomeye ryahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth. Byari ibyumweru byerekanye ubudasa bw’u Rwanda mu…

Soma inkuru yose

BURIKANTU MUGAHINDA KO KUDASUHUZA PEREZIDA PAUL KAGAME

Nyuma y’amatora ya Perezida yabaye mu 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze ibirori byo gushimira abafatanyabikorwa b’ingenzi mu iyamamazabikorwa rya FPR-Inkotanyi Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2024 Ibirori byo Gushimira Abafatanyabikorwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu b’ingeri zitandukanye…

Soma inkuru yose

Ese E-ndangamuntu izahindura uburyo bw’amatora mu Rwanda?;NEC, NIDA na RISA mu biganiro bishya

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, ku cyicaro cy’Urukiko rw’Amatora (NEC) habereye inama ikomeye yahuje abayobozi b’inzego eshatu z’ingenzi mu miyoborere no mu ikoranabuhanga mu Rwanda, arizo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) n’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho no mu Isakazabumenyi (RISA). Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo…

Soma inkuru yose

Mukabunani Christine asubije Europarl: Opozisiyo y’u Rwanda ifite ijwi riyivugira

Depite Mukabunani Christine, umwe mu bahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko atishimiye uburyo bamwe mu banyapolitiki bo mu Nteko y’u Burayi (European Parliament) bashaka kugaragaza ko aribo bahagarariye ijwi ry’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi. Yagize ati: “Ntabwo dushaka ko @Europarl_EN ivugira opposition y’u Rwanda kuko natwe tuzi kuvuga.” Ibi yabivugiye mu gihe…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yageze i Doha, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi. Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura na Nyiricyubahiro…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda yitabiriye Inama ya Mbere y’Abaminisitiri ku Burezi Bwo mu Muryango wa EAC

Kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nzeri 2025, Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Nsengimana, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC), bitabiriye Inama ya Mbere y’Abaminisitiri ku bijyanye n’Uburezi Bwo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kunoza Ubumwe bw’Akarere binyuze mu Buhujwe mu Burezi Bwo…

Soma inkuru yose