Perezida Kagame yageze i Doha, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi. Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura na Nyiricyubahiro…

Soma inkuru yose

Kigali: Abafatanyabikorwa ba VIBE batangiye amahugurwa yo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, ahazwi nka Saint Paul habereye amahugurwa yateguwe n’umushinga Profemme Twese Hamwe, ugamije gufasha abaturage kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Uyu mushinga wibanda cyane ku gufasha abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga kugira ngo babashe kwiteza imbere mu buryo burambye. Amahugurwa yatangiye abanyamuryango bishimira uburyo gahunda ibafasha…

Soma inkuru yose

Rwanda National Police yataye muri yombi umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa mu murenge wa Nyarugenge, akagari ka Rwampara ku itariki ya 11 Nzeri 2025. Amakuru agezweho yemeza ko umwe muri abo basore yamaze gufatwa, mu gihe abandi babiri bagishakishwa. Polisi…

Soma inkuru yose

Abahanzi Ariel Wayz na Babo Batawe muri Yombi, Bakekwaho Gukoresha Ibiyobyabwenge

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje amakuru y’uko abahanzi babiri bakunzwe mu Rwanda, Barbara Horn Teta wamamaye nka cndetse na Ariel Wayz, batawe muri yombi. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bahanzi yemejwe nyuma akwirakwira kumbuga nkoranyambaga. Aba bahanzi bombi bafashwe nyuma yo kurenza amasaha yagenwe yo kuguma mu kabari. Nyuma yo gupimwa…

Soma inkuru yose

Karongi: Imodoka ya Fuso yari itwaye ihene 200 yakoze impanuka, 30 zirapfa n’umuturage umwe ahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Karere ka Karongi ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amatungo. Iyo modoka yavaga mu Karere ka Rusizi yerekeza i Kigali, itwaye ihene zigera kuri 200. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze avuga…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda yitabiriye Inama ya Mbere y’Abaminisitiri ku Burezi Bwo mu Muryango wa EAC

Kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nzeri 2025, Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Nsengimana, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC), bitabiriye Inama ya Mbere y’Abaminisitiri ku bijyanye n’Uburezi Bwo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kunoza Ubumwe bw’Akarere binyuze mu Buhujwe mu Burezi Bwo…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Ubuzima yasuye uruganda rwa LABOPHAR rwavuguruwe mu Ntara y’Amajyepfo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo aho yasuye uruganda rwa LABOPHAR rwongeye kuvugururwa, rugiye gutangira gukora imiti yifashishwa mu buvuzi by’umwihariko indyo ngengabuzima zifasha abarwayi bakenera imiti itangwa mu buryo bwa “IV fluids”. Uru ruganda ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hagamijwe kongera ubushobozi bwo…

Soma inkuru yose

“Twara akazi kawe, : Gitifu w’Umurenge wa Nkomane mu magambo akomeye asubiza Mayor

Mu karere ka Nyamagabe, haravugwa inkuru yateje AMAGAMBO nyuma y’uko Gitifu w’Umurenge wa Nkomane asubije Mayor we Hildebrand Niyomwungeri mu buryo bwatunguye benshi. Byatangiye ubwo Gitifu yari mu kiruhuko (congé), maze Mayor amuhamagara kugira ngo amwibutse inshingano zimurindiriye. Mu kumusubiza, Gitifu yavuze amagambo akomeye ati: “Twara akazi kawe, nari ndambiwe ko uncunaguza n’intonganya zawe.” Aya…

Soma inkuru yose

RDC: Umukino wahindutse imvururu i Kinshasa nyuma yo gutsindwa na Senegal

Umujyi wa Kinshasa wabaye isibaniro ry’imvururu ku munsi w’ejo, nyuma y’umukino wahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)Leopards na Senegal mu mukino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi (World Cup Qualifiers). Ikipe ya Senegal yatsinze RDC ibitego 3-2,  aha ariko ni mugihe ikipe ya congo yari yabanje ibitego 2 kubusa nyuma Senegare iza gukora come back…

Soma inkuru yose

Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS Zongeye kugaragara mubikorwa byiza byo gutanga ubuvuzi ku baturage ba Juba

Juba – Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zatangiye igikorwa cyihariye cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, cyahuje abaturage bagera kuri 350 bo mu Mujyi wa Juba. Ni igikorwa cy’iminsi itanu cyateguwe mu rwego rwo kunoza imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kubona ubuvuzi bufite ireme. Iki…

Soma inkuru yose