Kicukiro: Umuryango wasohowe mu nzu nyuma yo gupfusha umukuru w’urugo wakoreye Itorero ry’Abaluteri imyaka 21

Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, haravugwa inkuru ibabaje y’umuryango wasohowe mu nzu ukabura aho werekeza. Uyu muryango ukaba wahise werekeza ku cyicaro gikuru cy’Itorero ry’Abaluteri mu Rwanda, ariko nyuma y’urupfu rw’umukuru wawo wari umaze imyaka igera kuri 21 akorera iri torero, ngo ntiwongeye gufashwa kugeza ubwo wasohowe mu nzu wari utuyemo. Amakuru yemeza…

Soma inkuru yose

APR FC yiteguye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup

c Umutoza mukuru wa APR FC yashyize ahagaragara abakinnyi 11 azabanza mu kibuga, abenshi muri bo bakaba bafite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga ndetse baranagaragaje uruhare rukomeye mu rugendo rw’ikipe mu matsinda. Umunyezamu Ishimwe Pierre ni we ugiye kuba ku isonga mu izamu, mu gihe mu bwugarizi hazaba harimo Omborenga Fitina, Buregeya Prince, Rugwiro Herve na…

Soma inkuru yose

Rayon Sports Women yanditse amateka, igera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Champions League Qualifiers

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore (Rayon WFC) ikomeje kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori mu Rwanda, nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Women’s Champions League Qualifiers. Ni ubwa mbere iyi kipe imaze igihe gito ishinzwe ibashije kugera ku rwego nk’uru, bikaba byanditse amateka mashya mu mateka y’umupira w’abagore mu…

Soma inkuru yose

Iserukiramuco rya Sinema “Mashariki African Film Festival” ku nshuro ya 11 rizasohoka mu ntara z’igihugu

Iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema “Mashariki African Film Festival” rigiye kuba ku nshuro ya 11, rikaba riteganyijwe kubera mu Rwanda muri uku kwezi. Ni iserukiramuco ryamamaye mu gutaramira abakunzi ba sinema, ryahurizaga i Kigali abahanzi n’abategura filime baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo. Ku nshuro ya 11, iri serukiramuco rifite…

Soma inkuru yose

Amavubi U-20 y’Abakobwa yahamagawe kwitegura Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 bagize Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 (Amavubi U-20), bazakina na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa kizaba mu 2026. Umutoza mukuru André Cassa Mbungo ni we uyoboye uru rugendo, aho yahamagaye abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye…

Soma inkuru yose

Perezida João Lourenço yakiriye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi bwoherejwe n’abavandimwe be

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Perezida wa Angola João Lourenço yakiriye ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Ubutumwa bwagejejwe i Luanda n’abahagarariye Perezida Tshisekedi mu buryo bwihariye, ari bo murumuna we Jacques Tshisekedi ndetse n’umuvandimwe we Tony Nkanku. Aba bombi, bafatwa nk’intumwa za Perezida wa…

Soma inkuru yose

Police y’URwanda yatangaje ko yamaze gufata abagize uruhare mu gikorwa cy’ubunyamaswa mu Karere ka Nyarugenge, Mukagali ka Rwampara

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge, aho amashusho yabigaragazaga yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Mu itangazo rya mbere ryasohowe, Polisi y’u Rwanda yavuze ko umwe mu bakekwaho icyo gikorwa yari amaze gufatwa,…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yageze i Doha, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi. Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura na Nyiricyubahiro…

Soma inkuru yose

Kigali: Abafatanyabikorwa ba VIBE batangiye amahugurwa yo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, ahazwi nka Saint Paul habereye amahugurwa yateguwe n’umushinga Profemme Twese Hamwe, ugamije gufasha abaturage kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Uyu mushinga wibanda cyane ku gufasha abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga kugira ngo babashe kwiteza imbere mu buryo burambye. Amahugurwa yatangiye abanyamuryango bishimira uburyo gahunda ibafasha…

Soma inkuru yose

Rwanda National Police yataye muri yombi umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa mu murenge wa Nyarugenge, akagari ka Rwampara ku itariki ya 11 Nzeri 2025. Amakuru agezweho yemeza ko umwe muri abo basore yamaze gufatwa, mu gihe abandi babiri bagishakishwa. Polisi…

Soma inkuru yose