RIB Irasaba Abagana Banki Kwitwararika: Amayeri Mashya y’Abatekamutwe Yagaragaye
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari uburyo bushya bw’ubutekamutwe bukorerwa mu mazu ya banki n’ahavunjirizwaga amafaranga, bukomeje kugusha mu mutego bamwe mu baturage. Ni nyuma yo gufata itsinda ry’abantu batatu bamaze iminsi bakora ubu bujura, barimo Nkurunziza John, Dushimiyimana Emmanuel na Gatongore Issa. RIB kandi yasobanuye uko aba batekamutwe bakora ati”Aba bantu bajya muri banki…

